Iki gitaramo gifite umutwe ugira uti “Yesu Kirisitu, ni imbaraga zibatura by’ukuri.” Hazaba harimo ubuhamya, indirimbo n’ijambo ry’Imana.

Kizaba ku wa 30 Ukuboza, Kimisagara kuri Maison Des Jeunes kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri.

Dusabe azafatanya n’abahanzi barimo Papi Clever, Dominic Ashimwe, Korali Shalom (ADEPR Nyarugenge) na Korali Siloam (ADEPR Kumukenke).

Mu kiganiro na IGIHE, Dusabe yavuze ko yatekereje iki gitaramo mu rwego rw’ivugabutumwa rikangurira abantu kureka ibiyobyabwenge.

Ati “Ni igitaramo natekereje mu rwego rw’ivugabutumwa ariko cyo kurwanya ibiyobyabwenge, twagitekereje kugira ngo dufatirane abanyeshuri bakiri mu biruhuko tubone urubyiruko.”

Yakomeje avuga ko abantu bakeneye gukizwa, bakamenya Umwami Yesu bakava mu byaha.

Ati “Muri ibyo byaha nyine ikijya kizengereza abantu kikangiza ejo hazaza h’igihugu ni ibyo biyobyabwenge abantu birirwa bagotomera.”

Alexis Dusabe yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Umuyoboro’, ‘Ninde Wamvuguruza’, ‘Njyana i Gologota’, ‘Tuzazamurwa’, ‘Igitambo Cyanjye’ n’izindi.

Avuga ko Imana yamushyizemo umwuka w’ibihangano byomora inguma z’imitima ya benshi n’iz’igarura abantu mu nzira iboneye, itagambiriye ko yishyuza mu bitaramo no mu kugurisha ibihangano bye.

Ashimangira ko umugambi we ari ukubwiriza abantu bakava mu byaha kugira ngo batazarimbukana n’umubi [Satani].

Alexis Dusabe yateguye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge
Alexis Dusabe yateguye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge
Dominic Ashimwe nawe yatumiwe na Dusabe Alexis muri iki gitaramo azakora ku wa 30 Ukuboza
Dominic Ashimwe nawe yatumiwe na Dusabe Alexis muri iki gitaramo azakora ku wa 30 Ukuboza
Korali Sharom izafatanya na Alexis Dusabe mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Korali Sharom izafatanya na Alexis Dusabe mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Papy Clever yatumiwe mu gitaramo cya Alexis Dusabe
Papy Clever yatumiwe mu gitaramo cya Alexis Dusabe