Timoni na Zereyukuri basezeraniye mu Itorero rya ADEPR Remera ari naho asanzwe akorera umurimo w’ivugabutumwa nka Mwarimu w’Umudugudu, ku wa 5 Ukwakira 2019.
Ibirori by’aba bombi byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, abakirisitu bo muri ADEPR, abapasiteri n’abayobozi bakuru mu itorero barimo Umuhoza Aurélie Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR.
Abatumiwe mu birori byo kurushinga kwa Timoni n’umukunzi we bakiriwe muri Dove Hotel y’Itorero rya ADEPR iherereye ku Gisozi, aho aba bombi bakorewe ibirori by’akataraboneka.
Timoni na Zereyukuri baherukaga gusezerana mu mategeko mu Murenge wa Remera ku wa 3 Ukwakira 2019.
Mwarimu Timoni umaranye ubumuga bwo kutabona imyaka isaga 64 akorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR. Izina rye ryamamaye cyane kubera ubuhanga afite mu kuvuga no gusobanura Bibiliya azi imirongo yayo myinshi mu mutwe ndetse n’indirimbo zo mu gitabo.
Mu buhamya bwe avuga ko kumenya Bibiliya ari impano yahawe n’Imana kuko we yavutse afite ubumuga bwo kutabona.
Timoni yavukiye mu yahoze ari Kibuye, i Gishyita mu 1955, avukana ubumuga bwo kutabona. Yakiriye agakiza mu 1979, aza gutangira kubwiriza muri Kigali mu 1981, ahawe ubutumwa n’Imana. Mu 1985 nibwo yatangiye umurimo w’ivugabutumwa i Remera akajya muri buri rugo kuvuga ubutumwa.
Gakumba wakoze ubukwe mu 1993, yabyaranye n’umugore we wa mbere abana barindwi ariko umwe muri bo yitabye Imana. Yarongoye Zereyukuri nyuma yuko umugore we wa mbere yitabye Imana.





















Amafoto: Niyonzima Moïse




Ibitekerezo 0