00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambassadors of Christ iherutse gushyingira Sarah igiye kumara iminsi 20 muri Amerika

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 August 2018 saa 12:21
Yasuwe :

Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi, igiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho izakorera ibitaramo bitandukanye.

Iyi korali ikunzwe mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki w’indirimbo zhimbaza Imana, ni ubwa mbere igiye kujya gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; izahakorera urugendo ruzamara iminsi 20.

Abaririmbyi ba Korali Ambassadors of Christ bagomba guhaguruka i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2018, igitaramo cya mbere bazagikora ku itariki ya 4 Kanama mu gihe igiheruka ibindi kizaba ku wa 18 Kanama 2018.

Ibitaramo bazakora, bizabera mu mijyi itandukanye ya Dallas, Houston muri Leta ya Texas. Mu gihe bazamara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagize Ambassadors of Christ bazavayo bataramiye muri Mount Zion Fellowship ndetse no mu rusengero rukomeye rwa Ashford Community Church.

Aba baririmbyi baritegura kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Korali Ambassadors of Christ yavutse mu mwaka wa 1995, yatangijwe n’abantu batanu ariko kugeza ubu ifite abaririmbyi barenga 40. Mu myaka 23 imaze ibayeho ifite album z’amajwi(Audio)13 ndetse n’iz’amashusho(DVD)12.

Yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimoTanzania, Kenya Burundi, Uganda, Congo na Zambia.

Ambassadors of Christ yari iherutse gushyingira Sarah Sanyu uyiririmbamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages