Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda Bahati AlphonSe , yashyize hanze indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi n’amashusho yise “ Mbabarira.”
Muri iyi ndirimbo Bahati Alphonse asaba Imana imbabazi akanerekana ukuntu umuntu wese uri ku Isi atari miseke igoroye , kuko akora ibyaha byinshi .
Muri ‘Mbabarira’ ,umuhanzi Bahati aririmba agira ati “ Mwami w’Abami mbabarira , amafuti yose nagukoreye , ibyaha byanjye ni byinshi , ntumpore ibyaha nagukoreye . Mbabarira , Mbabarira , Mwami ndaje .”
Bahati akomeza yerekana uburyo benshi bifuza guhora ari umunyu w’Isi ndetse ari intangarugero ariko kubera ibigusha biri ku isi bakisanga bacumuye ku Mana.
Mu kiganiro na IGIHE, Bahati Alhonse yabajijwe impamvu nyamukuru yamuteye gukora iyi ndirimbo yisegura cyane ku Mana kandi ataka asubiza ashimangira ko ari umwuka w’Imana wabimushyizemo.
Ati “Ubundi iyi ndirimbo umwuka w’Imana yayimpaye mu buryo bwo gusenga . Nyuma yo kubona ko ibyaha biri kwiyongera ku Isi ndetse n’abantu bakumva ko gukora ibyaha ari ibintu bisanzwe , nasanze ngomba gutanga ubu butumwa bwo kwihana ibyaha , ndetse nkakangurira abantu kurushaho gutinya icyaha kuko kidutandukanya n’Imana.”
Mu butumwa Bahati Alphonse yageneye abakunda indirimbo zihimbaza Imana n’abakunda muzika ye muri rusange , yavuze ko iyi ndirimbo ye yaba umuhuza ku muntu wese uri ku Isi n’Imana.
Ati “ Indirimbo ‘Mbabarira’ ndifuza ko yatubera umuhuza wacu n’Imana kuko imbabazi z’Imana arizo zitubeshejeho .”
Yasoje agira ati ” Ibyo tubamo nibyo dukora , Imana ntiyakagombye kutwihanganira , ariko imbabazi ziyaturemye idukunze nizo zitubeshejeho. Abakunzi banjye bose aho bava bakagera n’abandi bose bazayumva ndifuza ko buri muntu wese uzayumva ayigira iye kuko ubutumwa buyirimo buzadufasha muri ibi bihe turimo nkuko umuntu adashobora kurara atariye niko dukwiye guhora duca bugufi imbere y’Imana.”


















TANGA IGITEKEREZO