Umuhanzi Bahati Alphonse, uheruka kwegukana igihembo cya Groove Awards 2012 muri Kenya yagaragaje ko atishimiye kuba nta gihembo yigeze yegukana mu byiciro bitatu yari arimo mu marushanwa ya Groove Awards Rwanda 2013 yabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira.
Abinyujije ku rubuga rwa facebook, Bahati, wari warashyize imbaraga nyinshi mu gushishikariza abakunzi be kumutora, yagaragaje ko abakunzi be bamutoye kandi ko abashimira, ariko yikoma abateguye aya marushanwa.
Yagize ati “Groove Awards Rwanda 2013 ni ikibazo aho kubera igisubizo abahanzi ba gospel”.
Yongeraho ati “Nabonye bashyize imbere inyungu zabo, ibi rero ni ikibazo gikomeye cyane gusa icyo bagomba kumenya ni uko abahanzi b’Abanyarwanda atari ibi bakeneye kandi si n’impumyi gusa ibi bigomba gukosoka umuhanzi nyarwanda by’umwihariko abaririmba indirimbo z’ihimbaza Imana ntabe igikinisho”.
Yakomeje agira ati “ Nsabye abahanzi bose kuba maso guharanira ko ibi bikosoka vuba kadi cyane kuko uwigize agatebo ayora ivu, dukwiye gusenga kugirango Imana itujy’imbere muri byose Mana uhe umugisha abantu bose bitanze ku bwanjye kdi mukomeze mwihangane.”
Mu kiganiro na Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah Entertainment Groupe, uri mu bateguye aya marushanwa mu Rwanda, yavuze ko aya magambo Bahati yavuze n’undi wese wari gutsindwa yashoboraga kuyavuga.
Yagize ati ”Birashoboka ko hari abantu abo bashakaga atari bo batsinze, tuzi ko twabikoze mu mucyo kandi imbere y’Imana. Iyo atsinda ntabwo yari kuvuga gutyo kandi n’uwatsinze wari kuba atabonye icyo gihembo nawe nawe yari kuvuga gutyo”.
Abantu benshi banenze ko mu itangwa ry’ibihembo muri aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda hari bimwe mu bihembo byahawe abatabikwiriye.
Benshi bavuze ko ibihembo byatanzwe byagenewe abiganjemo abasengera mu Itorero rya Zion Temple hamwe n’abakorana na Radio Authentique.
Kanda HANO urebe amafoto menshi
Kanda HANO urebe amafoto menshi



















TANGA IGITEKEREZO