00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe bavuye ku rutonde rwa Groove Awards Rwanda 2013

Yanditswe na
Kuya 22 September 2013 saa 05:06
Yasuwe :

Umunyamakuru Karasira Steven, ukora ibiganiro by’iyobokamana kuri Radio Umuco na bagenzi be barimo abakora ku rubuga Isange, batangaje ko bahisemo kuva ku rutonde rwa Groove Awards Rwanda 2013 kuko hari ibyo bavuga ko batemeranya n’abategura aya marushanwa.
Mu ibaruwa Karasira Steven yashyize hanze, yanditse ko atizeye abagize akanama nkemurampaka kuko ngo ntaho bafite bahuriye n’ibijyanye na Gospel.
Karasira, umaze imyaka umunani ari mu mu cyiciro cy’abanyamakuru bateje imbere (…)

Umunyamakuru Karasira Steven, ukora ibiganiro by’iyobokamana kuri Radio Umuco na bagenzi be barimo abakora ku rubuga Isange, batangaje ko bahisemo kuva ku rutonde rwa Groove Awards Rwanda 2013 kuko hari ibyo bavuga ko batemeranya n’abategura aya marushanwa.

Mu ibaruwa Karasira Steven yashyize hanze, yanditse ko atizeye abagize akanama nkemurampaka kuko ngo ntaho bafite bahuriye n’ibijyanye na Gospel.

Karasira, umaze imyaka umunani ari mu mu cyiciro cy’abanyamakuru bateje imbere imyidagaduro, yavuze ko atishimiye uburyo aya marushanwa yateguwe, bityo yandika asaba ko yahita avanwa kuri uru rutonde.

Yagize ati “Nafashe umwanzuro wo gukusaba gukurwa kuri urwo rutonde ku mpamvu zanjye bwite nyuma y’uko nsuzumye ngasanga aya marushanwa abayateguye nta bushishozi bagize mu gihe batoranya abajya ku rutonde rw’abahatana”.

Yongeraho ati “Ikindi kinteye kuva muri aya marushanwa ni uko nkurikije imyaka isaga umunani maze muri uyu mwuga nsanga impuguke mwashyize ku itsinda rizatanga amanota nzikemanga, kuko benshi muri bo ntaho bahuriye n’ibikorwa mu ruhandi rwa gospel mu Rwanda”.

Ibaruwa Karasira Steven yanditse asezera muri Groove Awards Rwanda 2013

Mu kiganiro na Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah Entertainment Group, ifatanya n’Abanyakenya mu gutegura aya marushanwa no gukurikirana igenda neza ryayo mu Rwanda yavuze ko yatunguwe no kumva abanyamakuru nk’aba basezera ntibageze ibaruwa yabo kuri Moriah.

Yasobanuye agira ati “Baribeshye twe ntabwo ari amarushanwa, ni uguhemba abahanzi bitwaye neza. Ntabwo rero harimo abacamanza nk’uko mu marushanwa yandi bisanzwe baba bareba imiririmbire wenda nko muri PGGSS, ahubwo ni abantu basanzwe bazwiho ubushishozi mu ngeri zitandukanye ariko bifitanye isano n’imyidagaduro mu Rwanda”.

Mashukano yavuze ko abifuza kuvanwa kuri uru rutonde bazakurwaho, kandi ko ntacyo bizahungabanya ku igenda neza ry’itangwa ry’ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2013.

Gutora muri Groove Awards Rwanda 2013 byaratangiye, aho ujya ku rubuga rwa Groove Awards Rwanda 2013 ugashyigikira umuhanzi wifuza.

Kuri SMS ni ukwandika ijambo groove ugasiga akanya ukandika code y’umuhanzi ukohereza kuri 1819. Kumenya codes z’abahatana ni kwandika ijambo groove ukohereza kuri 1819. Imirongo yose y’itumanaho airtel, Tigo na MTN irakoreshwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages