Umuhanzi Bobo Bonfils yateguye igitaramo kizabera ku rusengero rwa “Glory to God” Kicukiro tariki 29 Nzeri, gifite intego igira iti “Muhumure dufite Imana”.
Bobo Bonfils avuga ko iki gitaramo yagiteguye agamije guhuriza abababaye abizeza ko bafite Imana.
Aganira na IGIHE yatangaje ko iki gitaramo kizatangira mu ma saha ya saa munani z’amanywa (2pm).
Uyu muhanzi akazaririmbamo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka “Umwuka wera”, “Waranyuze”, n’izindi nyinshi.
Azifatanya n’abahanzi Dominic Nic, Emile Nzeyimana, Serge Iyamuremye, Blessing Family, Isaie n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO