00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bosebabireba yahagaritswe azira kuvugwaho kunywa inzoga no gutera inda

Yanditswe na

Emma-Marie Umurwerwa

Kuya 25 November 2014 saa 04:51
Yasuwe :

Komite iyobowe na Pasiteri Mugabo Venuste bakunda kwita( Twigiye ku birenge) yahagaritse Uwiringiyimana Theogene, nyuma y’amakuru bavuga ko atari meza amuvugwaho mu itangazamakuru ko ari umunywi w’inzoga wanateye inda umukobwa.
Nubwo yahagaritswe n’iyi komite, uyu Theo Bosebabireba arashinja idini rya ADEPR kumwambura ibihumbi 300.
Mu kiganiro Pasiteri Mugabo Venuste yagiranye na IGIHE yavuze ko umuhanzi Bosebabireba yahagaritswe by’agateganyo na komite y’abahanzi, hashingiwe ku (…)

Komite iyobowe na Pasiteri Mugabo Venuste bakunda kwita( Twigiye ku birenge) yahagaritse Uwiringiyimana Theogene, nyuma y’amakuru bavuga ko atari meza amuvugwaho mu itangazamakuru ko ari umunywi w’inzoga wanateye inda umukobwa.

Nubwo yahagaritswe n’iyi komite, uyu Theo Bosebabireba arashinja idini rya ADEPR kumwambura ibihumbi 300.

Mu kiganiro Pasiteri Mugabo Venuste yagiranye na IGIHE yavuze ko umuhanzi Bosebabireba yahagaritswe by’agateganyo na komite y’abahanzi, hashingiwe ku makuru amuvugwaho mu itangazamakuru y’uko yaba yaranyoye inzoga ndetse agatera inda umukobwa dore ko hari n’amakuru avuga ko n’Itorero abarizwamo ryaba ryaramuhagaritse.

Yagize ati “ Hari ibintu byinshi bimuvugwaho bitajyanye n’indangagaciro za gikirisitu. Icyo twakoze ni ukuba tumuhagaritse by’agateganyo kugirango ibye bibanze bisobanuke, ntabwo twamuhagaritse burundu.Ibyo guhagarikwa mu itorero byo ndumva mwabibaza abayobozi b’itorero asengeramo rya Kicukiro /Shell.”

Past Ndikubwimana Godefrey umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Kicukiro/shell avuga ko Bosebabireba atashyizwe inyuma y’itorero. Yagize ati “ Oya ntabwo twamushyize inyuma , kuko urwego rumushyira inyuma ni inama nyobozi y’umudugudu kandi komite nyobozi ntirateranywa kubera Theo . Nubwo hari ibiba bivugwa ntiturabona umwanya wo kubikurikirana.”

Bosebabireba wahagaritswe azira amakuru avuga ko yateye inda arabivugaho iki?

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Bosebabireba avuga ko akiri umuyoboke w’Itorero rya ADEPR. Gusa atewe inkeke n’ibibazo ahura nabyo muri iyi minsi bituma izina rye rihora mu itangazamakuru kandi mu buryo bubi.

Ati “Niba nibuka neza ni ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo namenye ko ngo komite y’abahanzi yampagaritse. Bavuga ko ngo byatewe n’ibimvugwaho mu itangazamakuru by’uko nagiye mu kabari nkanywa inzoga, ngo nateye umukobwa inda n’ibindi bitandukanye. Kandi ibi byose narabisonaye bihagije uko byagenze. Sinanyoye inzoga, nta n’umukobwa nateye inda byose ni ibinyoma.”

Akomeza avuga ko uwo mukobwa bavuga ko yateye inda ngo ari umwe mu bamufashaga kuririmba, akaba yitwa Ingabire.

Yagize ati “ Maze kuririmbana n’abakobwa bagera kuri batatu bitwa ba Ingabire harimo na mushiki wanjye. Bamwe muri bo barashatse, hari n’abasigaye baba hanze y’u Rwanda, uwo bavuga rero ko nateye inda nkaba ngo naranamukodeshereje inzu , sinzi uwo ari we.”

Ashinja ADEPR ubwambuzi

Bosebabireba yavuze ko nta kibazo afitanye n’itorero uretse amafaranga ibihumbi bagana atatu bamwambuye.

Yagize ati “ ADEPR yanyambuye ibihumbi 300 , ni amafaranga amaze iminsi kuko ni ayo ku itariki 15 Gashyantare 2008, mfite inyemezabwishyu.”

Uyu muhanzi avuga ko aya mafaranga yayahaye umukozi wa ADEPR witwa “Appolo” amwizeza kuzamukorera amashusho y’indirimbo zo kuri Album video ya mbere.

Yagize ati “ Maze kubishyura twahise dutangira gufata amashusho , twagiye i Huye, tujya i Gisenyi ku Kivu, ku biyaga bya Burera na Ruhondo,aho hose niko nakodeshaga Minibus yo gutwara abamfasha muri ibyo bikorwa, nkabishyurira amacumbi aho twagombaga kurara, amafunguro ninjye wayishyuraga n’ibindi bitandukanye byatumye nsohora amafaranga agera miliyoni ebyiri.”

Akomeza avuga ko nyuma yo gukora indirimbo zigera mu 10 Apollo (umukozi wa ADEPR ) yamubwiye ko amafaranga yishyuye ari make agomba kongeraho ibihumbi 150, bakamukorera indirimbo eshanu gusa, yanze gutanga ayo mafaranga abasaba ko bamuha indirimbo bamaze kumukorera zihwanye n’amafaranga yishyuye mbere bakazimwima, bamubwira ko bitemewe banga no kumusubiza amafaranga yabishyuye.

Icyo ADEPR ivuga kuri uyu mwenda

Mutuyemariya Christine ushinzwe Imari n’Ubukungu mu Itorero ADEPR yatangaje ko ikibazo cy’iri deni rya Bosebabireba yacyumvise mu itangazamakuru.

Yagize ati “ Ibyo bintu nabyumvise ejo hashize ari umuntu umpamagaye ambwira ngo ninsome ibyanditse mu itangazamakuru. Nibaza impamvu uwo muhanzi yajyanye ikibazo mu itangazamakuru atabanje kukigeza mu buyobozi bw’Itorero. Nahise mpamagara abavugwa ko bagize uruhare muri icyo gikorwa ngo baze tubiganireho twumve uko bimeze. Kuko ibihumbi Magana atatu si amafaranga Itorero ryakwambura umuntu, kandi itorero ntiryambura.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages