Umuhanzi nyarwanda Théogene Uwiringiyimana uzwi ku izina rya Bosebabireba amaze iminsi itatu ari mu gihugu cy’u Burundi, aho yagiye mu biterane no gusura itorero rya Better Side riri mu mujyi wa Bujumbura.
Aganira na Joël Sengurebe, umunyamakuru wa IGIHE Showbiz Burundi yavuze ko muri iki gihugu ahafite inshuti nyinshi.
Yagize ati "Mu Burundi mpafata nk’iwacu kuko hari naho nizana nta muntu umpamagaye mu byo kuririmba. Mpafite inshuti nyinshi ndetse n’abakunzi benshi kandi kuva natangira kuririmbira i Burundi niho nagurishije ama CD menshi y’indirimbo zanjye, ubu nkaba nariyemeje ko igihe cyose Abarundi banyipfuje mu bikorane nzajya nitaba”.
Bosebabireba yabwiye IGIHE kandi ko yatangiye gukorana n’inzu yaho intunganya umuziki yitwa Digital Gospel Studio, inzu isanzwe ifasha abahanzi bakora indirimbo z’Imana muri iki gihugu.
Indirimbo Ibyiringiro ya Bosebabireba:



















TANGA IGITEKEREZO