Umuhanzi Karyango Bright uririmba indirimbo zihimbaza Imana, aratangaza ko ashaka kwereka urubyiruko bagenzi be basengana ndetse n’abafana b’ibihangano bye anyuza mu njyana ya Hip Hop ko ari imwe mu njyana ishobora kunyuzwamo ubutumwa bwinshi kandi bukagera ku mitima ya benshi.
Karyango, winjiye mu nzu zitunganya muzika bwa mbere mu w’2009, yatangiye akora HipHop ariko aririmba umubtumwa busanzwe kubera ko ababashije kumuhuza n’abatunganya muzika ari cyo gice baririmbaga nab o, nk’uko yabitangarije IGIHE, ariko akaba yari asanzwe arimbira mu makorali akiga mu mashuri yisumbuye.
Yagize ati: “Ubusanzwe nakoraga umurimo w’Imana ndirimbira mu makorali, ariko nkitekereza kujya gukora indirimbo zanjye nzashyira hanze, najyanywe n’umuraperi AmaG The Black, bituma nanjye ntangira kuririmba indirimbo zisanzwe, ariko nyuma naje kwibuka ko umuhamagaro wanjye ari uwo guhimbaza Imana, ndahindura.”
Yakomeje avuga ko ubwo yagarukaga mu kuririmba izihimbaza Imana, yumvaga ko ataziririmba muri Hip Hop, ni bwo yakoraga iyitwa ‘Mu buzima’ na ‘Mwihangane’ m u njyana ya Afrobeat, ariko aza kubona ko urubyiruko ruri mu matorero rushobora gukunda Hip Hop rukaba rwajya kuyiririmbamo ubutumwa busanzwe, yiyemeza kubereka ko nay o yacishwamo ubutumwa bw’ijambo ry’Imana ari bwo yakoraga ‘Rubasha’ na ‘Intwari kubarusha’.
Bright Karyango, arateganya kwagura HipHop ye mu guhimbaza Imana, ndetse mu mpera z’uyu mwaka akazanageza ku bakunzi be umuzingo we wa mbere w’ndirimbo 8 yise ‘Rubasha’ ari gutegura.
Reba indirimbo ye ’Mu buzima’ hano:
Umva indirimbo ye ’Rubasha’ hano:



















TANGA IGITEKEREZO