00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Gisubizo Ministries igiye gukorera igitaramo ’Worship Legacy’ hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 May 2023 saa 06:30
Yasuwe :

Ku nshuro ya kane, Gisubizo Ministries igiye gukora igitaramo ngarukamwaka, icyakora bitandukanye na mbere kuri iyi nshuro bigiye kubera hanze y’u Rwanda.

Gisubizo Ministries Kigali isanzwe ikora iki gitaramo ngarukamwaka cyitwa ’Worship Legacy Concert’ banafatiramo amashusho y’indirimbo zabo nshya.

Iki gitaramo kizabera i Bujumbura ku wa 11 Kamena 2023, kibere ahitwa Donatus Conference Center, DCC av du large mu Kabondo.

’Worship Legacy’ ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kane cyateguwe na Gisubizo Ministries Kigali ku bufatanye na Gisubizo Ministries Bujumbura.

Umuyobozi muri Gisubizo Ministries Kigali, Muhemeri Justin, yabwiye IGIHE ko kujyana igitaramo i Burundi ari ibyifuzo by’abakunzi babo.

Ati “Twateguye iki gitaramo i Burundi kubera ibyifuzo by’abadukurikira batuye i Burundi kuko bagiye bafashwa cyane n’indirimbo twagiye dusohora muri ibi bitaramo kenshi dukoreramo ‘Live recording’’. Tukaba twizera neza ko gutaramana na bo turi kumwe imbona nkubone hazaba ibihe bidasanzwe izina ry’Uwiteka rigahabwa icyubahiro.”

Yavuze ko inshuro eshatu zishize bakora ibitaramo nk’iki, abantu banyuzwe n’imitegurire yacyo, avuga ko i Burundi bakwitegura igitaramo giteguye neza kandi kirimo ubwiza bw’Imana.

Ati “Ni igitaramo abantu bamaze kumenyera ko kiba ari cyiza mu myitegurire yacyo, uko abantu bakirwa, abaririmbyi uko bagaragara, imirimbire iri ku rwego rwo hejuru n’ibindi, benshi bagiye bakunda imitegurire y’iki gitaramo, kuko iba iri ku rwego rwiza.’’

Ku bijyanye n’imyiteguro yavuga ko bamaze igihe kinini bitegura bakaba bakaba baheruka ibitaramo bitandukanye bitegura kujya i Burundi. Muri ibyo harimo icyo bakoze mu cyumweru gishize cy’abari n’abategarugori cyabereye muri Foursquare.

Yavuze igitaramo nk’iki banateganya kugikorera mu Rwanda mu mezi ari imbere ariko amezi bazatangaza basoje iki cyo mu Burundi, anavuga ko hatagize igihinduka bashobora kugitegura no mu kindi gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Iri tsinda ryaherukaga gukora igitaramo nk’iki mu 2018 cyabereye mu rusengero Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali na 2019 mu Intare Conference Arena no muri 2022 muri Christian Life Assembly(CLA) i Nyarutarama.

Gisubizo Ministries izwi cyane mu ndirimbo zakunzwe nka “Amfitiye byinshi”, “Ntidufite Gutinya”, “Nguhetse ku mugongo”, “Ebenezer” n’Izindi nyinshi.

Gisubizo Ministries imenyerewe mu bitaramo ngarukamwaka yise ‘Worship Legacy’ aho ifata amajwi n’amashusho mu buryo bwa ‘Live recording’. Kugeza ubu imaze kubikora inshuro enye [season 4].

Ku nshuro ya mbere Gisubizo Ministries igiye gukorera iki gitaramo hanze y'u Rwanda
Gisubizo Ministries ikundwa n'abatari bake mu bakurikira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Gisubizo Ministries ni rimwe mu matsinda akomeye mu kuramya no guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages