Umunsi mukuru wa Asomusiyo uhabwa agaciro gakomeye n’abakristu ba Kiliziya Gaturuka gusa kuri Chorale de Kigali ni akarusho gakomeye dore ko Bikiramariya ari we murinzi w’aba baririmbyi.
Buri mwaka, Chorale de Kigali yizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya(Asomusiyo) ndetse abanyamuryango bayo bakaba bakora ibirori bikomeye dore ko uyu mubyeyi ari na we murinzi wa korali yabo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dr Dominique Savio Mugenzi, Umuyobozi wa Chorale de Kigali yasobanuye ko kuri uyu munsi abanyamuryango bose ba korali bahurira hamwe kugira ngo bizihirize ijyanwa mu ijuru ry’uyu mwamikazi bafata nk’umurinzi wabo.
Dr Dominique ati, “ Uyu munsi mukuru tuwizihiza buri mwaka ku itariki ya 15 Kanama, duteranira hamwe n’banyamuryango b’icyubahiro, abayiririmbyemo ariko bakaba baragiye mu yindi mirimo ituma batabasha kwifatanya natwe kuririmba, abanyamuryango bose, tunatumira imiryango yacu tukishimana”
Akomeza agira ati, “Ni umunsi ukomeye , Asomusiyo tuyizihiza mu buryo bukomeye , buri korali cyangwa buri Kiliziya ahanini iba ifite umutagatifu biyambaza, twe Chorale de Kigali dufite Bikiramariya nk’umurinzi wacu”
Kuri uyu munsi kandi, ni nabwo abanyamuryango b’iyi korali bahurira hamwe bakisuzuma ndetse bakareba ibyo bagezeho mu mwaka watambutse kugira ngo barusheho gutegura utaha. Umwaka wa Chorale de Kigali urangira muri Nyakanga ari nabwo hatangazwa komite nshya iba igomba kuyobora korali mu mwaka ukurikiyeho.
Chorale de Kigali imaze imyaka 48 dore ko yashinzwe mu mwaka w’1966. Igizwe n’abanyamuryango 100 banditse gusa abaririmba ni 60, uvanyemo abiga hanze y’u Rwanda n’abakorera kure ya Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO