Kuri iki Cyumweru abanyeshuri bahuriye muri Communautes des etudiants pentecotiste(CEP) biga mu ishuri ryisumbuye rya KIST-KHI barizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze batangiye umurimo w’Imana muri ibi bigo ubu byahindutse CMHS(KHI) na CST(KIST).
Kuva muri 2004 kugeza 2014 imyaka icumi irashize ,CEP KIST KHI itangiye gukora umurimo w’Imana muri ibi bigo byombi. Kuri bo ni ishimwe rikomeye kuko uko iminsi yashiraga ntibigeze basubira inyuma mu murimo w’Imana ari nayo mpamvu bateguye isabukuru yo kwizihiza imyaka 10 bamaze babayeho nk’ihuriro ry’abanyeshuri b’aba pentekote rikorera muri ibi bigo byombi.
CEP KIST- KHI ubu ifite abanyamuryango 270, ifite korali imwe yitwa GILGAL (ifite album3 harimo imwe y’amashusho) n’umutwe wo kuramya no kuyihimbaza Imana witwa ELIMU.
Iki gitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka icumi CEP KIST-KHI imaze ibayeho kiraba kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2014 kuva saa tatu kugera saa cyenda z’amanywa.
Muri ibi birori bizanitabirwa n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR hazakorwamo umuhango wo gusengera abayobozi bashya bazaba bagiye kuyobora CEP KIST –KHI umwaka wa 2015 banashimire abayobozi abazaba bacyuye igihe.



















TANGA IGITEKEREZO