00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale de Kigali yashimishije abatuye Rubavu bayisaba gusubirayo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 21 January 2019 saa 04:58
Yasuwe :

Chorale de Kigali yatangiriye i Rubavu ibitaramo byo kuzenguruka igihugu igenda ikundisha abaturage umuziki wanditse mu buryo bw’amanota.

Iki gitaramo cyabereye kuri Centre Culturel ya Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019.

Nticyabashije kwitabirwa n’abantu benshi kubera imvura yaguye kigitangira ikabuza abari bakiri mu ngo kujya kureba iyi korali imaze kuba ubukombe.

Aaa Cyenda n’igice ni bwo igitaramo cyari gitangiye, abacuranzi begera inanga, abaririmbyi nabo imihogo barayigorora, bahanika amajwi y’urusobe.

Mu ndirimbo zashimishije cyane abanya-Rubavu harimo Chikitita,Will You Be There ya Michael Jackson, Ça fait lire les oiseaux ya Compagnie Créole, Funiculi Funicula, indirimbi ya UEFA Champions League, Nitawainua Wote na Turate Rwanda yaririmbwaga cyane mu mashuri abanza kera, yatumye bose bahaguruka bakayibyina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yasabye ubuyobozi bw’iyi korali ko bazasubira i Rubavu kuko bahafite abakunzi benshi.

Ati “Hano muhafite abakunzi benshi ndabasaba ko mwagaruka vuba mwabimenyesheje abantu kuko uyu munsi abantu ntibabashije kubimenya natwe twabivanye mu matsinda ya Whattsap, mudufashe mugaruke vuba maze muzarebe umwihariko w’Umujyi wa Gisenyi mu birori”.

Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali, Rukundo Charles Lwanga yavuze ko nubwo batabonye abantu benshi ariko abaje bishimye abizeza kuzagaruka.

Ati “Nubwo tutabonye abantu benshi cyane ariko nkuko mwabibonye abaje batashye bishimye cyane, ni ubwa mbere dukoreye igitaramo mu ntara kandi usanga batamenyereye umuziki uri classique [wanditse mu manota] ariko uko nabonye i Rubavu nitugaruka tuzuzuza stade”.

Uzamukunda Innocent umwe mu bitabiriye igitaramo yashimye iyi korari yifuza ko yagaruka vuba bishoboka.

Ati “Iyi korari izi kuririmba bafite amajwi yihariye byantunguye ndabasaba ko bagerageza bakazagaruka vuba ariko ari mu gihe cy’izuba cyangwa mu biruhuko tukazana abana bacu”.

Ni ku nshuro ya mbere Chorale de Kigali yari itaramiye mu Mujyi wa Rubavu by’umwihariko niho bataramiye bwa mbere muri uyu mwaka wa 2019.

Ntabwo baratangaza indi ntara bazakurikizaho, gusa ngo birashoboka ko bazasoreza n’ubundi muri uyu mujyi.

Mu mpera z’umwaka ushize, Chorale de Kigali yakoze igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu Mujyi wa Kigali, abantu baruzura ndetse bamwe bataha batinjiye.

Chorale de Kigali yakoreye igitaramo cya mbere i Rubavu
Mu majwi meza agororotse, Chorale de Kigali yishimiwe cyane i Rubavu
Yaririmbye indirimbo zikundwa cyane n'abakunzi bayo
Yasoje benshi bakinyotewe ndetse bayisaba gusubirayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages