Iki gitaramo ngarukamwaka cyitwa Christmas Carols Concert, kizaba ku itariki 19 Ukuboza 2020 muri Kigali Arena i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Visi Perezida wa Chorale de Kigali ifite amateka akomeye mu Rwanda, Rukundo Charles Lwanga, yabwiye IGIHE ko n’ubwo iki gitaramo cyateguwe mu bihe bidasanzwe biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Ati “Twabiteguye twubahiriza amabwiriza nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibiteganya. Ni igitaramo kizamara abantu kwigunga. Turashishikariza abantu kuzaza ariko bitegura kubahiriza amabwiriza. Ibiciro nabyo turabitangaza mu minsi mike.”
Yavuze ko agashya kari muri iki gitaramo ari uko batoranyije indirimbo zakunzwe, mu bitaramo bitandukanye bagiye bakora.
Ati “Agashya karimo ni uko twatoranyije indirimbo zakunzwe kuva Chorale de Kigali yatangira gukora ibitaramo. Nta ndirimbo nshya muzumvamo ahubwo tuzagenda turirimba izo bagiye basaba. Twumvikanye na Kigali Arena izaberamo igitaramo ko tutazarenza abantu 1 500. Bazaba bicaye mu buryo bwo kubahiriza amabwiriza ahubwo icyo nabwira abantu ni uko batangira kugura amatike kugira ngo iyo myanya izajye gushira udukunda koko yaramaze kugura itike ye.”
Yavuze ko bazazamuraho amafaranga ntabe nk’ayo abantu bari basanzwe binjirira mu bitaramo by’iyi korali, ariko na none batazarengera. Iki gitaramo kizatangira saa Kumi n’Imwe kirangire saa Moya n’igice muri Kigali Arena.
Umwaka ushize igitaramo nk’iki cyabaye ku wa 22 Ukuboza 20219, cyishimirwa na benshi kubera ko cyaririmbwemo Opera y’Ikinyarwanda.
– Reba uko igitaramo cy’umwaka ushize cyari kimeze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!