00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale de Kigali yungutse amaboko mashya y’abayobozi bakuru

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 October 2014 saa 02:21
Yasuwe :

Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’urubyiruko, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Meya w’Umujyi wa Kigali bemeye kubera Chorale de Kigali abanyamuryango b’icyubahiro bayiba hafi muri byinshi.
Iyi korali yavutse mu mwaka wa 1966 , kugeza ubu itarasenyuka cyangwa ngo itezuke ni bimwe mu byemeza ko yateye imbere nkuko bivugwa na benshi.
Dr Mugenzi Dominique Xavier, umuyobozi wayo yabihamirije IGIHE. « Chorale de Kigali igeze ku rwego rushimishije kuko yavutse mu mwaka wa (…)

Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’urubyiruko, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Meya w’Umujyi wa Kigali bemeye kubera Chorale de Kigali abanyamuryango b’icyubahiro bayiba hafi muri byinshi.

Iyi korali yavutse mu mwaka wa 1966 , kugeza ubu itarasenyuka cyangwa ngo itezuke ni bimwe mu byemeza ko yateye imbere nkuko bivugwa na benshi.

Dr Mugenzi Dominique Xavier, umuyobozi wayo yabihamirije IGIHE. « Chorale de Kigali igeze ku rwego rushimishije kuko yavutse mu mwaka wa 1966. Murumva ko ari korali ikuze, ariko uko imyaka igenda isimburana biragaragara ko yagiye itera intambwe buri munsi. »

« Uyu munsi igeze ku rwego mpuzamahanga , aho ishobora kuririmnba indirimbo zikomeye , z’abahanzi bazwi cyane mu muziki wa kera wakunzwe (musique classique) w’abihangange nka Hendel, Mozart na Beethoven. Izo ndirimbo ntabwo tuzitinya kandi tuzirimba neza mu majwi meza no mu buhanga budasanzwe, dukoresha ikoranabuhanga twanashyize hagaragara indirimbo nyinshi kandi dukora byinshi biteza umuziki imbere mu Rwanda. »

Tariki ya 10 Ukwakira 2014, ku gicamunsi aho usanga abenshi barimo kurhura mu mutwe mu bitaramo bitandukanye, ibimansuro, abahanzi bakora ibitaramo, bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bitabiriye igitaramo cyateguwe na Chorale de Kigali muri Hoteli Grand Legacy.

Uretse kuba umuririmbyi muri iyi Korali, abantu bashobora no kuyibera abanyamuryango b’icyubahiro nkuko byasobanuwe na Murenzi Donathien , perezida w’icyubahiro wayo. Buri wese yamuba kuko bisaba gukunda muzika na Chorale de Kigali, umuntu uyikuyikundisha abandi tugateza imbere umuziki w’u Rwanda mu mahanga kuko ari isura y’u Rwanda tuba tugaragaza. »

Murenzi kandi nawe agaragaza ko iyi korali azi guhera kera iri ku rwego rushimishije kuko yageze aho kurenga u Rwanda kuri ubu ikaba itumirana n’izindi korali zo mu bihugu u Rwanda ruherereyemo, ari nabyo mu minsi iri imbere igiye gukora izenguruka u Rwanda n’ibyo bihugu byo mu karere.

Abayobozi batandukanye biyemeje kuyibera abanyamuryango

Abayobozi bakuru mu Rwanda bari bitabiriye iki gitaramo batumiwe n’iyi korali mu rwego rwo kubereka aho igeze ngo nabo bashobore kubatera inkunga ishoboka y’ibitekerezo hagamijwe ko yakomeza gutera imbere ikarenga urwego rwiza igezeho.

Ku ikubitiro, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele umwe mu badakunze gusiba misa muri kiliziya ya Paruwasi Saint Michael yagize ati « Nimusanga nujuje ibisabwa ngo mbe umunyamuryango w’icyubahiro nanjye muzanyandike. » yakomeje avuga ko ibikorwa by’iyi korali bigaragarira benshi, birimo muzika itanga ubutumwa, ku buryo ngo yaba yihuje n’abantu beza kandi bakora ibikorwa bimushimisha.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana jean Philbert nawe yemeye kuba umunyamuryango ayisaba gukomeza gutera imbere mu bitekerezo byiza bitabura inkunga kuko iyi korali ikundwa na benshi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel nawe wagaragaje ko kuba umunyamuryango w’iyi korali bitamugwa nabi yabasabye kubyaza uru rwego rwa muzika(Industrie musicale) kuyibyaza inyungu nyinshi ifite ariko abantu batabona.

Dr Habyarimana Jean Baptiste, Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge yagarutse ku butumwa butandukanye butangirwa muri muzika yemera kuba uyu munyamuryango.

Nsanzabaganwa Monique ,utarahakanye kuba umunyamuryango yagaragaje ko umuziki w’iyi korali ugenda uzamuka nkuko sosiyete nyarwanda izamuka, abasaba gukomezanya ubuhanga nkubwo bafite no gukomeza guteza imbere umuryango nyarwanda.

Iki gitaramo cyiswe ‘Musical Evening’cyitabiriwe n’abagize iyi korali, abaririmbyi n’abanymaurango b’icyubahiro bayo, inshuti zayo, abayobozi bakuru, abikorera, n’abanyamadini.

Amafoto menshi kanda hano

[email protected]
Photos: Gentil


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages