00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yafashije Korali Saint Augustin yamureze kwizihiza imyaka 19 imaze

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 1 December 2014 saa 08:21
Yasuwe :

Chorale Saint Augustin ikorera muri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo yizihije imyaka 19 imaze ishinzwe inasohora album yayo ya mbere.
By’umwihariko muri ibi birori, iyi Korali yafatanyije n’umuhanzi Christopher wayikuriyemo ndetse kugeza ubu akaba akiyibarizwamo.
Kuwa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2014 nibwo Korali Saint Augustin yashyize hanze album yayo inishimira ibyo imaze kugeraho kuva yashingwa mu 1995.
Ibi birori byabereye kuri Galaxy Hotel byari byitabiriwe ku (…)

Chorale Saint Augustin ikorera muri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo yizihije imyaka 19 imaze ishinzwe inasohora album yayo ya mbere.

By’umwihariko muri ibi birori, iyi Korali yafatanyije n’umuhanzi Christopher wayikuriyemo ndetse kugeza ubu akaba akiyibarizwamo.

Kuwa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2014 nibwo Korali Saint Augustin yashyize hanze album yayo inishimira ibyo imaze kugeraho kuva yashingwa mu 1995.

Ibi birori byabereye kuri Galaxy Hotel byari byitabiriwe ku buryo bushimishije dore ko benshi baherukaga kubona iyi korali kera. Benshi baryohewe n’uruvange rw’amajwi y’inyuramatwi by’iyi korali, binaryohera ijisho ku bw’imyambaro Saint Augustin yari yaserukanye.

Christopher Muneza ni umwe mu bafashije iyi korali gususurutsa igitaramo. By’umwihariko niyo yamureze mu bijyanye n’ubuzima bwa gikristu ndetse no mu buhanzi dore ko ariyo yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano ye. Uyu muhanzi yamaze benshi amatsiko ubwo yavugaga ko akibarizwa muri iyi Korali ndetse ko yiteguye gukomeza gukorana nayo kugira ngo igere ku iterambere rirambye.

Uretse kuba abarizwa muri Korali Saint Augustin ari nayo yamureze ikanamutoza kuririmba, Christopher afasha n’itsinda ry’abanyamuzika ryitwa The Paradise Singers rikora Opera Music ribirizwa muri Korali Saint Augustin.

Hakizimana Eric, Umuyobozi wa Korali Saint Augustin yishimiye iterambere we na bagenzi be bamaze kugeraho muri rusange avuga ko byabasabye ingufu nyinshi no kurushaho kwiragiza Imana.

Yagize ati, “Ni igikorwa cy’indashyikirwa kuko nta muntu utifuza gutera imbere ariko biba akarusho iyo ubigirira Nyagasani”.

Yakomeje avuga ko nubwo muzika nyarwanda iri gutera imbere mu buryo bw’injyana zikundwa n’abiganjemo urubyiruko, hari injyana ya Classic ikumburwa na benshi ariko bakabura aho bayirebera.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidèle (uwa kabiri ibumoso) yifatanyije n'iyo Korali mu kwizihiza imyaka 19 imaze

Byashimangiwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba, wavuze ko ibintu byiza nk’ibyo buri wese yaboneye muri iki gitaramo byakagombye guhabwa agaciro gakomeye. Yashimiye Korali Saint Augustin ku kazi gakomeye ikorera abakristu n’Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Uretse kuba mufasha abakristu ku buryo bw’umwihariko, munafasha Abanyarwanda muri rusange; kuko mukomeza abababaye mukanafasha abishimye kurushaho kwishima mu binyujije mu njyana yanyu y’umwimerere”.

Christopher yarerewe muri iyi Korali ndetse aracyayibarizwamo
Ibi birori byasojwe no gusangira no gusabana kw'abacyitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages