Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Diane Nkusi yongeye gutegurira Abanyarwanda igiterane cyo kuramya no guhimbariza mu butware Imana yahaye abantu.
Iki giterane yise ‘Man’s God Power’ kizibanda ku ngingo zirindwi harimo Ubuzima, Umuryango, Ubwisanzure, Uburezi n’izindi bazigishwa n’ababwiriza butumwa bakomeye.
Uwari uhagarariye Diane Nkusi , mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati, “Ntekereza ko Diane abikora kubera iyerekwa ndetse n’umuhamagaro afite kuko ategura ibintu nk’ibi nta muterankunga n’umwe afite ahubwo yishakamo ubushobozi kugira ngo asohoze umuhamagaro we”.
Iki giterane kizitabirwa n’abavugabutumwa bakomeye nka Antoine Rutayisire, Pastor Aron Ruhimbya, Pastor Charles Mugisha n’abandi benshi.
Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya azaba ahari afatanyije na Ap. Apollinaire w’i Burundi ndetse na Fr. Aime Nkanu w’i Kinshasa.
Iki giterane yise Man’s God Power kizaba tariki 18 Mutarama 2015 kuri Serena Hotel guhera saa kumi z’umugoroba, kwinjira bizaba ari Ubuntu.



















TANGA IGITEKEREZO