Abahanzi Dominic Nic Ashimwe na Alexis Dusabe bahimbaza Imana bagiye kwerekeza mu Karere ka Rubavu mu gitaramo cyo guhimbaza Imana kizaba tariki ya 5 Gicurasi uyu mwaka.
Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti: “Intambwe zacu yazaguriye kumukorera”, cyateguwe na Dominic dore ko azaba yerekeje aho avuka mu karere ka Rubavu.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, Dominic Nic yavuze ko iki gitaramo kizakorwa mu buryo bwa Live kandi ko azaririmba indirimbo nyinshi ziganje kuri album ze zombi ari zo “Ari kumwe natwe” na “Umubavu”, akisegura ku batuye i Rubavu kuko iki gitaramo cyagiye gitegurwa mu bihe bishize ariko ntibikunde kubera impamvu zitandukanye.
Yagize ati: “Hari icyizere cyuzuye ko iki gitaramo noneho kigomba kuba mu izina rya Yesu, kuko byose byamaze gutegurwa neza, ubu turi mu myitozo umunsi ku wundi kuko tuzacuranga umuziki w’umwimerere (Live)”.
Nic azaba afatanyije na mugenzi we Alexis Dusabe, igitaramo kikazatangira ku isaha ya saa munani ahitwa kuri ’Bethel’, kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.



















TANGA IGITEKEREZO