00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic yataramiye ku ivuko rye afashijwe na Alexis Dusabe

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 7 May 2013 saa 08:04
Yasuwe :

Igitaramo cyitiriwe “Intambwe zacu yazaguriye kumukorera”, cyari cyateguwe na Dominic Nic afatanije na Alexis Dusabe, cyabereye i Rubavu kuri iki cyumweru mu rusengero rwa ADEPR Bethel, aho umuhanzi Dominic Nic yahoze asengera ataraza kuririmbira i Kigali.
Muri uru rusengero rwari rwakubise rwuzuye rwanasagutswe n’imbaga y’abari baturutse imihanda yose baje kwihera ijisho, Dominic yabiseguyeho ko iki gitaramo cyategurwaga bigapfa, anatanga ubuhamya.
Dominic yavuze ko akirusengeramo, dore (…)

Dominic yavuze ko akirusengeramo, dore ko ari ho yakuriye, yatunganyaga indirimbo kuri disikete agahabwa amafaranga 500 kuri imwe imwe, aza kugira amahirwe ajya gukomereza umuziki we i Kigali, aba ari naho azamukira kugeza amenyekanye.

Mu bari bitabiriye iki gitaramo, harimo umuririmbyi Alexis Dusabe na Frère Manu w’ i Rubavu, hakaba hari hari n’abahanzi nka Bobo Bonnfils, Bahati Alphonse, hari n’abanyamakuru ndetse n’abigishabutumwa batandukanye, n’abandi.

Amafoto:

Korali Bethel ni yo yabimburiye iki gitaramo
Dominic aririmba
Ubwo Alexis yarirmbaga indirimbo ye nshya ikunzwe yitwa Njyana i Gologota
Alexis na Dominic bageze aho baririmbana bombi
Umuvugabutumwa 'Sugira Steven' ni we wigishaga ijambo ry'Imana
Abaririmbi barimo Josue, Vincent, n'aba bakobwa bari bavuye i Kigali baje gufasha Alexis na Dominic
Abahanzi nka Bobo Bonfils na Alphonse bari baje kwihera ijisho bagenzi babo
Imbaga y'abari baje kwihera ijisho
Aba bapfukamye ni abatuye bavuga ko bemeye kwakira Yesu Kristo nk'umwami w'ubuzima bwabo ku nshuro ya mbere nyuma yo kumva ubutumwa butandukanye mu ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages