Igitaramo cyitiriwe “Intambwe zacu yazaguriye kumukorera”, cyari cyateguwe na Dominic Nic afatanije na Alexis Dusabe, cyabereye i Rubavu kuri iki cyumweru mu rusengero rwa ADEPR Bethel, aho umuhanzi Dominic Nic yahoze asengera ataraza kuririmbira i Kigali.
Muri uru rusengero rwari rwakubise rwuzuye rwanasagutswe n’imbaga y’abari baturutse imihanda yose baje kwihera ijisho, Dominic yabiseguyeho ko iki gitaramo cyategurwaga bigapfa, anatanga ubuhamya.
Dominic yavuze ko akirusengeramo, dore ko ari ho yakuriye, yatunganyaga indirimbo kuri disikete agahabwa amafaranga 500 kuri imwe imwe, aza kugira amahirwe ajya gukomereza umuziki we i Kigali, aba ari naho azamukira kugeza amenyekanye.
Mu bari bitabiriye iki gitaramo, harimo umuririmbyi Alexis Dusabe na Frère Manu w’ i Rubavu, hakaba hari hari n’abahanzi nka Bobo Bonnfils, Bahati Alphonse, hari n’abanyamakuru ndetse n’abigishabutumwa batandukanye, n’abandi.
Amafoto:



















TANGA IGITEKEREZO