Umuramyi Bahati ni umunyempano mushya, uruhando rw’umuziki uhimbaza Imana rwungutse. Indirimbo ye ya mbere yasohoye yayise "Aho hera.’’
Bahati yatangiye umuziki akiri umwana aho yinjiye muri korali y’abana mu rusengero yasengeragamo mu Itorero rya ADEPR. Nyuma yaje kwinjira muri Korali Bethfage ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Impano ye yatangiye kugaragara cyane ubwo yifataga amashusho asubiramo indirimbo z’abandi yifashishije gitari akayashyira kuri Instagram.
Nyuma yo kubona uko amashusho y’indirimbo z’abandi asubiramo yakirwa Bahati yahise agira igitekerezo cyo kwandika no gutangira gukora indirimbo ze.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwa muzika ahereye ku ndirimbo yitwa "Aho hera" yo mu Gitabo cy’Indirimbo yabanje kuririmbwa na Korali Kinyinya yo muri ADEPR.
Bahati yabwiye IGIHE ko muri gahunda afite mu muziki iza imbere ari ugushyira itafari rye ku iterambere rya muzika yo guhimbaza Imana.
Yagize ati “Abahari ni abahanga, ariko nanone nanjye nje gufata itafari ngatereka ku iterambere ry’umuziki wo guhimbaza Imana. Nizeye ko ubutumwa bwanjye hari abo buzafasha kandi ni nayo ntego ya mbere mfite.”
Indirimbo ya mbere Elie Bahati yashyize hanze yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yitegura kuyashyira hanze mu minsi mike iri imbere.
Uyu muhanzi uririmba akanacuranga gitari, akaba n’umwanditsi w’indirimbo yarangije amasomo ye ya Computer Sciences muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) yahoze yitwa KIST.
Umva hano indirimbo "Aho hera" ya Bahati Elie



















TANGA IGITEKEREZO