Aba bahanzi b’abahanga bazwi cyane mu muziki wo mu rusengero nk’imwe muri couple z’abanyempano mu Rwanda.
Mu ndirimbo yabo nshya ‘Mwami w’Ibihe’ hari aho bagira bati “Ibihe uko bibisanya, niko binyereka ko hari Imana, ubwoba n’agahinda kenshi byuzuye mu maso y’abo mu iyi Si. Inkuru nziza y’agakiza ni uko hari Umwami inyuma y’ibihe […].’’
Fabrice Nzeyimana yabwiye IGIHE ko gukora iyi ndirimbo byaturutse ku bihe bikomeye Isi irimo muri iki gihe byatumye bamwe batakaza icyizere.
Ati “Ni indirimbo nanditse turi muri gahunda ya Guma mu Rugo, kubyandika byaje ndi kureba ibihe abantu babayemo mu Isi, amarira y’abantu, umubabaro, abatakaje akazi, haba hafi yanjye cyangwa mu bindi bihugu.”
Yongeyeho ati “Nakomeje gutekereza ku mwana w’umuntu, ukuntu kenshi yifata nk’ushoboye byinshi akirengagiza Imana, abantu bafite imitekereze myinshi ariko ibi bihe byaje kugaragaza ko hari byinshi umwana w’umuntu adafitiye ubushobozi. Naho hari ibihe dushyira ku ndangabihe kuko tubishoboye hari ibindi tutazi ko bizaza. Iyi ndirimbo rero ntije kuvuga ibihe ariko ije kutwibutsa ko hari uba inyuma yabyo.”
Ubutumwa buyikubiyemo bwerekana neza ko Uwiteka ariwe Mwami w’ibihe kuko we nta tangiriro n’iherezo agira.
Maya Nzeyimana yakomeje ati “Ikindi iyi ndirimbo ije kutwibutsa n’uko hari ibindi bihe by’inyuma y’urupfu nabyo dukwiye kubitekerezaho tugafata ingamba uyu munsi zatuma ibyo bihe nitubigeramo tutazasanga naho harimo ibibazo tutiteguye guhangana nabyo.”
Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bazwi cyane mu ndirimbo nka ‘Muremyi w’Isi’. Ni abakirisitu kuri CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama ndetse Fabrice ni n’umucuranzi ukomeye muri iri torero. Bavuka mu Burundi ariko bakaba bakorera umuziki wabo mu Rwanda.
Bakunze gutegura umugoroba wo kuramya ubanziriza inama y’iminsi itatu yiswe ‘Over Flow Africa Conference’ itegurwa n’itsinda rikorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda Heavenly Melodies Africa (aha habarizwamo Fabrice na Maya) igamije guhuriza hamwe abaramyi batandukanye mu kurushaho kwimakaza ubwami bwo guhimbaza butajegajega.
– Reba indirimbo nshya ya Fabrice na Maya



















TANGA IGITEKEREZO