00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Frère Manu’ agiye gutaramira i Musanze iminsi itatu

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 22 May 2013 saa 10:16
Yasuwe :

Umuhanzi Frère Manu agiye gutaramira abo mu ntara y’Amajyaruguru, i Musanze, agaragaza imbaraga ziri muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana.
Ku nshuro ya 4 ategura ibiterane by’ivugabutumwa ryamamaza Imana hirya no hino mu Rwanda, umuhanzi akaba n’umucuranzi wo mu karere ka Rubavu ‘Frère Manu’ agiye gutaramira abo mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze, aho mu gihe cy’iminsi itatu, guhera tariki ya 31 Gicurasi kugera tariki 2 Kamena 2013, azaba ari kuri Paruwase ya ADEPR Muhoza, (…)

Umuhanzi Frère Manu agiye gutaramira abo mu ntara y’Amajyaruguru, i Musanze, agaragaza imbaraga ziri muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana.

Ku nshuro ya 4 ategura ibiterane by’ivugabutumwa ryamamaza Imana hirya no hino mu Rwanda, umuhanzi akaba n’umucuranzi wo mu karere ka Rubavu ‘Frère Manu’ agiye gutaramira abo mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze, aho mu gihe cy’iminsi itatu, guhera tariki ya 31 Gicurasi kugera tariki 2 Kamena 2013, azaba ari kuri Paruwase ya ADEPR Muhoza, hamwe na Korali ‘Goshen’ na ‘Isezerano’ z’i Musanze.

Mu kiganiro na Manu, yatangarije IGIHE ati:“Impamvu nyamukuru ni ivugabutumwa nk’inshingano nahawe na Yesu Kristo, yo guhumuriza imitima y’abihebye nifashishije ijambo ry’Imana. Ikindi ni ukugaragaza imbaraga ziri muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana nifashishije impano yangabiye yo kuririmba no gucuranga umuziki uri Live”.

Iki gitaramo kizaba kirimo abavugabutumwa nka Zigirinshuti Michel na Havyarimana Désiré, kizanaririmbwamo na korari Goshen ndetse na Korali Isezerano, guhera saa cyenda z’igicamunsi (15h00’/3pm).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages