00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Friends of Jesus Choir igiye gushyira ahagaragara album yise “ Shepherd of my soul”

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 8 May 2013 saa 01:41
Yasuwe :

Nyuma y’aho ‘ Friends of Jesus Choir’ imaze igihe iri mu myiteguro yo gushyira ahagaragara album yayo ya 7 (Vol 7), ku itariki ya 18 Gicurasi 2013 nibwo gateganyijwe kumurika album ‘ Shepherd of my Soul’. Iyi album ikaba iriho indirimbo 5 ziri mu Kinyarwanda, 6 ziri mu rurimi rw’Icyongereza hamwe n’indirimbo 1 iri mu giswahili.
Nk’uko twabitangarijwe na Eric umwe mu barimo gutegura kino gitaramo, yavuze ko batumiye abahanzi batandukanye harimo itsinda ‘The Voice’ rizava muri Tanzania (…)

Nyuma y’aho ‘ Friends of Jesus Choir’ imaze igihe iri mu myiteguro yo gushyira ahagaragara album yayo ya 7 (Vol 7), ku itariki ya 18 Gicurasi 2013 nibwo gateganyijwe kumurika album ‘ Shepherd of my Soul’. Iyi album ikaba iriho indirimbo 5 ziri mu Kinyarwanda, 6 ziri mu rurimi rw’Icyongereza hamwe n’indirimbo 1 iri mu giswahili.

Nk’uko twabitangarijwe na Eric umwe mu barimo gutegura kino gitaramo, yavuze ko batumiye abahanzi batandukanye harimo itsinda ‘The Voice’ rizava muri Tanzania rizwiho kuririmba by’umwimerere ‘Acapella’, iryo tsinda ribarizwa i Dar es salaam. Irindi tsinda batumiye muri kino gitaramo ni ‘Shower power’ ryo muri Zimbabwe, iri tsinda akaba ariryo riherutse gutsindira igihembo cyo kuba itsinda ryiza rya gospel ririmba mu buryo bw’umwimerere “Year’s winner of best African Acapella group award”.

Shower power imaze imyaka 20 aho yazengurutse mu bihugu byinshi byo mu majyepfo y’Afurika harimo: South Africa, Namibia, Botswana, Zambia, na Malawi. Si aho gusa dore ko banaje muri Kenya ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuhanzi w’undi uzagaragara muri kino gitaramo ni ‘Trevor’, uzava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu akaba ari umucuranzi wa Pianist, ndetse n’umwarimu wa muzika “Professor of music” muri Adventist University of East and Central Africa (AUCA).

Kwinjira muri kino gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5,000 hamwe n’ amafaranga ibihumbi 10,000 muri VIP. Kino gitaramo kikazabera muri Serena Hotel.

Amwe mu mafoto y’abazitabira icyo gitaramo.

Friends of Jesus Choir.
Itsinda Shower Power rizava muri Zimbabwe
The Voice izaba yaturutse muri Tanzania.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages