Gaby Irene Kamanzi, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda yerekeje mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho ajyanwe n’imishinga itandukanye irimo no gukora indirimbo.
Uyu muhanzi afite imishinga myinshi azakorera i Kinshasa harimo gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga Nadege wamenyekanye cyane mu ndirimbo Shilo n’umugabo we Athoms Mbuma.
Gaby avuga ko azakorera indirimbo ebyiri mu mujyi wa Kinshasa imwe iri mu rurimi rw’Igifaransa indi iri mu rurimi rw’ilingala.
Yagize ati “ Impamvu yatumye njya i Kinshasa ni gahunda mfite yo gukorana izo ndirimbo na Nadege . Ni umuhanzi ukorera Imana kandi ukomeye muri Afrika”
Indirimbo y’Igifaransa Gabby agiye gukorera i Kinshasa yayise “ Et Je t’adore” bisobanuye ngo “Ndakuramya .“ Ikindi nuko izo ndirimbo zose zizagaragara kuri album ye ya kabiri azashyira ahagaragara mu minsi iri imbere.


















TANGA IGITEKEREZO