Mu rwego rwo gusangira n’Abanyarwanda ibyiza Imana yitegura kubaha mu mwaka wa 2015, Itorero Umwungeri mwiza”Good Shepherd Community Church”(GSCC) ryateguye igiterane cyiswe “Amahirwe nyayo ayo ariyo” kizaba tariki ya 10 na 11 Mutarama 2015.
Nk’uko twabitangarijwe na Bienvenue Kamoso umwe mu itsinda ritegura icyo giterane,yavuze ko kizarangwa n’ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, kikazajya kibera ku itorero Umwungeri mwiza Nyarutarama.
Abajijwe abazigisha ijambo ry’Imana, Kamoso yagize ati “Muri abo bakozi b’Imana tuzaba turi kumwe n’abazaba baturetse muri Amerika no mu Buhinde. Abakozi b’Imana bazitabira icyo giterane hari Jeff Lacey,Martin Halberg,Jerry Lewis, Ebenezer Geoger na Murdock Billy.
Hazaba hari kandi abahanzi batandukanye barimo nka Gaby Kamanzi,Patient Bizimana,Cubaka Justin,Jolie Kamoso n’abandi.
Itorero Umwungeri mwiza “Good Shepherd Community Church” (GSCC) ryatangiye mu Rwanda mu mwaka w’1995. Ryaratangijwe na Rev. Simon Nziramakenga ari na we muvugizi mukuru waryo mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Itorero Umwungeri mwiza ryemera Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza, kugeza ubu rikaba rimaze kugira amashami agera kuri 25 mu Rwanda no mu bindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO