00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Groove Award igiye kwerekana abahanzi bafite impano kandi bamenyekanye muri 2014

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 19 December 2014 saa 05:12
Yasuwe :

Abagize akanama nkemurampaka ka Groove Awards-Rwanda katangaje ko imyiteguro yo gutanga ibihembo ku bahanzi bigaragaje neza muri 2014 igeze kure banashishikariza Abanyarwanda gukomeza gutora abo bakunda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Pastor John Kaiga, Umuyobozi w’akanama nkemurampaka yatangaje ko imyiteguro iri gukorwa neza kandi mu mucyo ku buryo Abanyarwanda bazishimira ibizava mu matora.
Yagize ati, “Tuzifashisha inararibonye mu ibara ry’amajwi, abaturage bafite 70% naho akanama (…)

Abagize akanama nkemurampaka ka Groove Awards-Rwanda katangaje ko imyiteguro yo gutanga ibihembo ku bahanzi bigaragaje neza muri 2014 igeze kure banashishikariza Abanyarwanda gukomeza gutora abo bakunda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Pastor John Kaiga, Umuyobozi w’akanama nkemurampaka yatangaje ko imyiteguro iri gukorwa neza kandi mu mucyo ku buryo Abanyarwanda bazishimira ibizava mu matora.

Yagize ati, “Tuzifashisha inararibonye mu ibara ry’amajwi, abaturage bafite 70% naho akanama nkemurampaka gafite 30% kugira ngo kazabashe kunonosora ibyavuye mu matora”.

Yakomeje avuga ko intego nyamakuru y’iki gikorwa ari uguteza imbere umuziki uhimbaza Imana ndetse no guhesha agaciro abahanzi bawukora.

Iki gitaramo cyo guhemba abahanzi bitwaye neza mu ndirimbo z’Imana uyu mwaka giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 21 Ukuboza kuri Serena Hotel guhera saa munani kugeza sakumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira ahasanzwe ni amafaranga 2000 naho imyanya y’icyubahiro ni 5000.

Groove Award ni umushinga wageze mu Rwanda ku bufatanye bwa Groove Award yo muri Kenya ugamije guteza imbere, kwerekana ndetse no gushyigikira impano y’ubuhanzi bwa gikristu muri Afurika.

Urutonde rw’abahatanira Groove Awards Rwanda 2014:

1.UMUHANZI W’UMWAKA

Bahati Alphonse
Eddie Mico
Ndabarasa John
Thacien Titus
Patient Bizimana na
Serge Iyamuremye.

2.UMUHANZIKAZI W’UMWAKA

Aline Gahongayire
Gaga Grace
Gaby Kamanzi
Gogo Gloria
Liliane Kabaganza na
Uzamukunda Goreth

3. KORALI Y’UMWAKA

Besalel (ADEPR Nyanza)
IRIBA (ADEPR Taba Butare)
Chorale de Kigali
Jehovah Jireh (CEP ULK)
Maranatha Family Choir
True Promises

4. UMUHANZI UKIZAMUKA W’UMWAKA

Anointed Vessels (Group)
Bahati (Wahoze muri Just Family)
Ezra Joas Niyongabo
Gaga Grace
Isaac Mudakikwa
MD Mugema Dieudonne

5. INDIRIMBO Y’UMWAKA

Amagambo yanjye by Patient Bizimana
Gorogota ya Besalel Choir
Mana urera by True Promises
Mpisha mu mababa by Thacien Titus
Turakwemera by Jehovah Jireh ULK
Yadukoreye ibikomeye by Sauni mu Cyahafi.

6. INDIRIMBO YO KURAMYA Y’UMWAKA

Agahe by Nelson Mucyo
Amagambo yanjye by Patient Bizimana
Gorogotha by Besalel
Ndakwemereye UCC
Uri Imana by Injiri Bora
Uruwera by Murwanashyaka

7. UMUHANZI/ITSINDA MU NJYANA GAKONDO Y’UMWAKA

Asaph Ubumwe
Ivan Ngenzi
Ndabarasa John
Shekinah Dance
Singiza
The Blessings Family

8. INDIRIMBO YA HIP HOP Y’UMWAKA

Humura by Jackson
ID by Patrick Bright ft Gaby Kamanzi
Kutumvira by MD
My King by Blaise Pascal
Ntamupaka by The CHRAP
Uratabawe by Karyango Bright.

9. INDIRIMBO Y’AMASHUSHO Y’UMWAKA

Arampagije by Serge Iyamuremye
Kipenzi by Bigizi Gentil
Mpisha mu mababa by Thacien Titus
Ndiho by Bright Patrick
Network by Musabe
Yego by Roy Olivier

10. PRODUCER MWIZA W’INDIRIMBO Z’AMAJWI

Bill Gates (Gates Music Studio)
Camarade (BNG Records)
Johnson Rukundo
Leopold
Nicolas Mucyo
Samu Ndikumukiza

11. ITSINDA RIBYINA RY’UMWAKA

Asaph Drama Tean
Shekinah Dance
Shinning Stars
The Blessings
The Soldiers na
Zion Del,stars(Zds)

12. IKIGANIRO CY’UMWAKA CYA RADIO YA GIKRISTO

Gospel Time Show- Isango Stas
Himbaza- Inkoramutima
Ten Gospel Show- Radio 10
Top Stories Umucyo Radio
Umuhanzi w’icyumweru- Authentic Radio
Weekend Relax – Sana Radio

13. UMUNYAMAKURU W’UMWAKA WA RADIO

Ayyaba Paulin
Flora Ndutiye
Justin Belis
Nakure Pasiko
Neema Marie Jeanne
Ntirenganya Ange Daniel

14. URUBUGA RWA GIKRISTO RW’UMWAKA

www.agakiza,org
www.ibyishimo.com
www.ubugingo.com
www.umugisha.com

Amatora akorwa hakoresheje urubuga rwa www.grooveawards.co.rw ndetse na sms. Biteganyijwe ko amatora azahagarara ku wa gatandatu tariki 20 Ukuboza 2014 saa sita z’ijoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages