00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutangizwa “Groove Awards Rwanda”

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 14 August 2013 saa 04:54
Yasuwe :

Irushanwa rikomeye muri Gospel ritegurirwa kandi rikabera muri Kenya, rigiye gutangira kujya rikorwa no ku rwego rw’u Rwanda, guhera muri uyu mwaka wa 2013.

Aganira na IGIHE, Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah Entertainment yavuze ko bari basanzwe bitabira iri rusahanwa rya Groove Awards nk’abatumirwa mu gihe kigera ku myaka ine. Avuga ko iyi myaka yose bamaze baryitabira nabo batekereje uburyo mu Rwanda hatangizwa irushanwa nk’iri kandi rigakorerwa mu Rwanda ryitabirwa n’abahanzi b’imbere mu gihugu gusa.

Yagize ati “Mu myaka ine tumaze gukorana nabo, twarebye ibyo bakora twifuza kubitangiza natwe hano mu Rwanda kuko twabonye intera ndende byabagejejeho. Uyu mwaka aya marushanwa tuzayatangiza natwe hano mu Rwanda yitwa Groove Awards Rwanda 2013 ku bahanzi bacu baririmba indirimbo zihimbaza Imana”.

Mashukano akomeza avuga ko aya marushanwa hari byinshi azungura abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Yagize ati “Bizaba ari ubwa mbere kandi twiteze ko byahindura gospel ikarushaho kuzamuka hano mu Rwanda”.

Biteganijwe ko muri iri rushanwa hazahembwa abahanzi bitwaye neza kurusha abandi mu byiciro cumi na bine bya gospel. Hazaba hari n’akanama nkemurampaka muri aya marushanwa.

Kuri uyu wa Gatatu, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6 PM) kuri Serena Hotel i Kigali, haratangizwa ku mugaragaro aya marushanwa, aho abanyamakuru basobanurirwa birambuye iby’uko azakorwa.

Tariki ya 13 Ukwakira hazaba igitaramo kibanziriza itangwa ry’ibihembo ku bazaba babitsindiye muri aya marushanwa ya Groove Awards Rwanda 2013.

Uyu mwaka, Bahati Alphonse niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi witwaye neza mu marushanwa ya Groove Awards aheruka kubera muri Kenya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages