Igicaniro Concert ni igitaramo kizajya gitegurwa ku bufatanye na Prayer House. Kizajya gihuza abahanzi n’abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uhereye mu cyumweru cya mbere cya Nzeri 2022.
Axelle Umutesi ushizwe itumanaho muri RG-Consult Inc, yatangaje ko bahisemo gutegura igitaramo nk’iki mu rwego rwo gufasha abahanzi n’abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubona aho bahurira buri ntangiro z’ukwezi bakiyegereza Imana.
Ati “Ni igitaramo cyateguwe kugira ngo umuziki wo guhimbaza Imana witabweho, abawukunda babone ibitaramo byabo kuko akenshi tubona ibitaramo ari uko abahanzi ubwabo babyiteguriye kandi na byo bikaba gacye cyane."
“Akenshi muri ibi bitaramo hazibandwa ku bahanzi bo mu Rwanda baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana nibiba ngombwa haze umunyamahanga ariko afatanye n’umuhanzi wa hano iwacu.”
Si ubwa mbere RG-Consult Inc bategura igitaramo gihuza abakunzi b’umuziki wo guhimbaza Imana kuko mu 2019 bateguye ‘Kigali Praise Fest’ cyatumiwemo umuramyi Don Moen.
Akomoza ku izina ryahawe iki gitaramo, Umutesi yavuze ko bashatse kubihuza n’ahantu umuntu agera akegera cyangwa akaganira n’Imana. Ati “Ku gicaniro rero twahafata nk’ahantu umuntu agera akiyegereza cyangwa akaganira n’Imana, twahisemo izina ry’Ikinyarwanda kuko abahanzi b’abanyarwanda ari bo bazarebwaho cyane muri iki gitaramo.”
Ku ikubitiro tariki ya 4 Nzeri 2022 abazabasha kwitabira bazataramirwa na Luc Buntu. Igitaramo kizabera kuri Prayer House ku Kicukiro, inzu isanzwe iberamo ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana.
Kwinjira ni 5 000 Frw mu myanya isanzwe na 10.000 Frw mu myanya y’icyubahiro naho mu myanya y’ikirenga ni 30.000 Frw.
Ukeneye uugura itike wanyura hano
Kimwe mu bitaramo byabereye kuri Player House



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!