00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kwizihizwa umunsi w’amakorali hatangwa ubutumwa bwubaka Abanyarwanda

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 7 December 2014 saa 08:04
Yasuwe :

Mu Rwanda hagiye kongera kubera ibitaramo bikomeye bizahuza amakorali n’amatsinda bituruka mu matorero atandukanye hagamijwe kwizihiza umunsi w’amakorali ku Isi.
Ibi bitaramo bigiye kuba ku nshuro ya kabiri , bizitabirwa n’amakorali asaga mirongo itatu azaturuka mu matorero ya Gikirisitu atandukanye mu gitaramo kizabera mu itorero rya Bethesida Holy Church i Kagugu mu Karere ka Gasabo guhera tariki ya 9 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2014 buri munsi guhera saa kumi n’imwe.
Rutagengwa (…)

Rutagengwa Emile umuyobozi wa United Gospel Forum itegura iki gikorwa yatangarije IGIHE ko iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “ Ubumwe bwacu imbaraga z’Itorero rya Kristo” Yohana 17:11.

Abayobozi ba United Gospel Forum

Yagize ati “ Abaririmbyi bo mu makorali turi umwe mu muryango Nyarwanda nubwo duturuka mu matorero atandukanye. Igikorwa nk’iki kiba kigamije kubaka no gushimangira ubumwe bwacu nk’abakirisitu kugirango twunge ubumwe nk’uko Kristo yadusabye kuba umwe.”

Nyuma y’iki giterane, aya makorali azongera guhurira mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye, giteganyijwe mu kwezi kwa Mata 2015.

Ku bijyanye n’amakorali azitabira iki gikorwa, Rutagengwa avuga ko batumiye asaga 30 , kuri ubu agera kuri 25 amaze kwemeza ko azitabira. Hazaba hari kandi n’abavugabutumwa n’abashumba bazaturuka mu matorero atandukanye .

Amwe mu makorari ataratangazwa amazina azitabira iki giterane azaturuka mu itorero rya :ADEPR, EPR, Zion Temple, Bethesida Holly Church n’ayandi atandukanye, bose bahuriza ku butumwa bwo gutanga umusanzu mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Alarme-Ministries iri mu batumiwe

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’amakorali ni umunsi wizihizwa mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukuboza buri mwaka, ukaba waratangijwe na Alberto Grau , umwe mu bagize itsinda ry’iterambere mu makorali. Uyu muryango ubarizwa mu bihugu by’Amerika y’Amajyepfo ( FILMC).

Nyuma y’inama nyinshi, uyu munsi mpuzamahanga w’amakorali waje kwemezwa n’inteko rusange y’uyu muryango yateraniye i Helsinki ho mu gihugu cya Finland muri Kanama 1990.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages