00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Rwanda Shima Imana" ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 25 August 2013 saa 11:49
Yasuwe :

Mu nsanganyamatsiko igira iti "Kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukozwa isoni ukundi" biboneka muri yoweli 2:26 (b), itariki ya mbere 1 Nzeri nibwo hateganyijwe kuba igikorwa cya Rwanda Shima Imana, aho bizatangirira muri Sitade Amahoro ku rwego rw’igihugu bigakomereza mu turere dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, ndetse na kamwe muri buri ntara zikikije umujyi wa Kigali mu matariki atandukanye.
Igikorwa cyateguwe n’abahagarariye amadini ndetse n’amatorero mu Rwanda bahuriye muri “P.E.A.C.E (…)

Mu nsanganyamatsiko igira iti "Kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukozwa isoni ukundi" biboneka muri yoweli 2:26 (b), itariki ya mbere 1 Nzeri nibwo hateganyijwe kuba igikorwa cya Rwanda Shima Imana, aho bizatangirira muri Sitade Amahoro ku rwego rw’igihugu bigakomereza mu turere dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, ndetse na kamwe muri buri ntara zikikije umujyi wa Kigali mu matariki atandukanye.

Igikorwa cyateguwe n’abahagarariye amadini ndetse n’amatorero mu Rwanda bahuriye muri “P.E.A.C.E Plan”, Ku nshuro ya kabiri kigiye kubera mu turere twinshi tw’igihugu mu gihe ubushize cyabereye muri Sitade Amahoro inshuro imwe gusa.

Muri ibi bitaramo haba harimo ubuyobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu n'iz'amadini anyuranye

Ubwo iki gikorwa kizaba gitangira kizitabirwa n’abayobozi b’amadini atandukanye, n’abandi barimo Dr Rick Warren ari nawe mushyitsi mukuru w’iki gikorwa.

Muri iki gikorwa kandi uretse gushimira Imana ibyiza yagiriye u Rwanda hazaba n’ibikorwa byo kwubakira abatishoboye, hirya no hino, bitandukanye n’ubushize ubwo habaye igiterane gusa.

Iri tsinda rigizwe n’abakuru b’amatorero bagera ku munani, mu kiganiro n’abanyamakuru batangaje ko nta munyarwanda uhejwe nubwo hari ababona iki gikorwa nk’icyireba abarokore gusa kandi kitirirwa abanyarwanda bose, ahubwo ko umunyarwanda wese afitemo umusanzu, n’uruhare mu gushima Imana.

Abari muri P.E.A.C.E Plan batangaje ko nubwo hari abayobozi b’amadini batagara muri iri tsinda, ariko bafite ubushake bwo kuzagira umusanzu batanga mu gikorwa nyiriza cya “Rwanda Shima Imana”.

Ibi ni bimwe mu bitaramo bya Rwanda Shima Imana by'umwaka ushize

Ibi byabajijwe ahanini hashingiwe ku kuba aba silamu n’abagaturika basa nk’abatagaragaramuri iki gikorwa kandi amadini ariyo agifitemo uruhare runini.

Kuba u Rwanda rwashima Imana ahanini ngo babishingiye ku ijambo riri muri bibiriya rigira riti “Uzarye uhage uzashimire Uwiteka Imana yawe, igihugu cyiza yaguhaye”, nyamara ibi ngo bigaruka kandi mateka mabi abanyarwanda banyuzemo arimo Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi, ariko ubu u Rwanda rukaba rufite amahoro.

Iki gikorwa kandi kizitabirwa n’amakorari, abaririmbyi ku giti cyabo baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Abazifuza gutanga umusanzu basengera iki gikorwa ngo uyu niwo mwanya kukogusenga ari wo musanzu ukomeye, naho mu buryo bw’amafaranga umunyarwanda wese akaba asabwa kwohereza ubutumwa n’ijambo “Rwanda shima Imana” kuri 821.

Gahunda y’uko iki gikorwa kizagenda

  • Ku rwego rw’igihugu Stade amahoro 1 Nzeri 2013
  • Igiterane cy’urubyiruko Petiti Stade 31 Kanama 2013/08/2013
  • Akarere ka Kicukiro Zion Temple 25 Kanama 2013/08/2013
  • Akarere ka Ntyarugenge Stade ya Kist 25 kanama 2013
  • Akarere ka Gasabo
  • Fourskade Church Kimironko 25 kanama 2013
  • Assemblies of God: Kimihurura
  • Assemblie of Go: Gatsata
  • Eglise Vivante: Kabuga
  • ADEPR Kacyiru
  • Intara y’I Burasirazuba Kayonza, ikibuga cya REACH 27 Kamana 2013
  • Intara y’amajyaruguru Musanze Stade u bworoherane 28 Kanama 2013
  • Intara y’amajyepfo Huye inzu mberabyombi y’akarere 29 Kanama 2013/08/2013
  • Mu ntara y’I Burengerazuba Karongi, Ikibuga cya Mbonwa(Rubengera) 30 Kanama 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages