00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe amarushanwa ya Groove Awards Rwanda

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 15 August 2013 saa 03:33
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere impano z’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, kuri uyu wa 14 Kanama 2013, i Kigali hatangijwe, amarushanwa azajya ahemba abitwaye neza muri Gospel ya Groove Awards Rwanda 2013.
Aya marushanwa akomeye muri Gospel asanzwe abera muri Kenya. Yatangiye kuba kuva mu 2004, ubu akaba amaze guhemba abahanzi 240 bo muri Afurika y’i Burasirazuba.
Ubu mu Rwanda hakaba hatangijwe ishami ry’aya marushanwa rizibanda ku guhemba abahanzi b’imbere mu (…)

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere impano z’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, kuri uyu wa 14 Kanama 2013, i Kigali hatangijwe, amarushanwa azajya ahemba abitwaye neza muri Gospel ya Groove Awards Rwanda 2013.

Aya marushanwa akomeye muri Gospel asanzwe abera muri Kenya. Yatangiye kuba kuva mu 2004, ubu akaba amaze guhemba abahanzi 240 bo muri Afurika y’i Burasirazuba.

Ubu mu Rwanda hakaba hatangijwe ishami ry’aya marushanwa rizibanda ku guhemba abahanzi b’imbere mu gihugu.

Aya marushanwa azagenzurwa anakurikiranwe n’abasanzwe bayategura bo muri Kenya ku bufatanye na Moriah Entertainment Group, basanzwe bakurikirana ibijyanye na Gospel hano mu Rwanda no mu Burundi.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah Entertainment Group, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza aya marushanwa mu Rwanda cyaturutse ku kuba hashize imyaka ine u Rwanda rwitabira aya marushanwa muri Kenya.

Bamwe mu bari bitabiriye ibirori byo gutangiza Groove Awards Rwanda 2013; ibi bihembo biteguranwa umwihariko haba mu myambarire no kwiyerekan; abahanzi n'abatumirwa baba bagenewe uko bifotoza banafite ibihembo

Gaby, umwe mu bahanzi baririmbye mu ijoro ryo gutangiza ku mugaragaro aya marushanwa, yavuze ko ashimira Imana cyane kuba u Rwanda rubashije kwitegurira aya marushanwa mu gushyigikira gospel.

Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barasabwa kwitabira aya marushanwa biyandikisha ku cyicaro cya Moriah Entertainment Group ikorera mu Nyubako yo kwa Ndamage, etaje ya kane ahateganye n’ahakorera IGIHE Ltd cyangwa se bakajya Blues Cafe mu nyubako ya La Bonne Adresse cyangwa se bagakoresha impapuro zo kwiyandikisha basanga kuri internet ku rubuga rwa www.grooveawards.co.rw.

Gaby Kamanzi, umwe mu bahanzi bamaze kugaragarai inshuro nyinshi mu itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards muri Kenya

Itariki ya nyuma yo kwiyandikisha ni 1 Nzeri 2013.

Ibi bihembo bizatangwa mu byiciro 16 ari byo:

  • Male Artist of the Year
  • Female Artist of the Year
  • Choir of the Year
  • Song of the Year
  • Worship Song of the Year
  • Hip-Hop Song of the Year
  • Video of the Year
  • Audio Producer of the Year
  • Dance Group of the Year
  • Gospel Radio Show of the Year
  • Radio Presenter of the Year
  • Outstanding Contributor to the industry
  • Song Writer of the Year
  • Diaspora Artist/Group of the Year (E.A)
  • Christian Website of the Year
Ababyinnyi bo mu itsinda rya The Blessing Family

Tariki ya 13 Ukwakira, mu ijoro ritegura itangwa ry’ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2013, hazatangazwa itariki n’ahazahemberwa abahanzi bitwaye neza muri iri rushanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages