00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe igitaramo cyo gufasha umuryango wa nyakwigendera Kanyamibwa Patrick

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 3 October 2014 saa 06:38
Yasuwe :

Mu rwego rwo gufasha umuryango w’umunyamakuru Kanyamibwa Patrick witabye Imana azize impanuka ya moto,abanyamakuru , abahanzi, amakorali, amatorero n’amadini bateguye igitaramo cyo gufasha umuryango we.
Kanyamibwa Patrick ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare rukomeye mu kwagura, kwamamaza no gufasha abahanzi, amadini n’amatorero atavanguye. Ni muri urwo rwego abo bose bishyize hamwe mu gikorwa cyo gushimira Imana ibyo yamukoresheje mu gihe yari akiriho ndetse no gukusanya inkunga yo (…)

Mu rwego rwo gufasha umuryango w’umunyamakuru Kanyamibwa Patrick witabye Imana azize impanuka ya moto,abanyamakuru , abahanzi, amakorali, amatorero n’amadini bateguye igitaramo cyo gufasha umuryango we.

Kanyamibwa Patrick ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare rukomeye mu kwagura, kwamamaza no gufasha abahanzi, amadini n’amatorero atavanguye. Ni muri urwo rwego abo bose bishyize hamwe mu gikorwa cyo gushimira Imana ibyo yamukoresheje mu gihe yari akiriho ndetse no gukusanya inkunga yo gufasha umuryango we wasigaye.

Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro yacyo ya mbere, kizabera ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA ruherereye Nyarutarama mu Karere ka Gasabo) ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2014.

Patient Bizimana, Aime Uwimana na Capt Simon Kabera bari baje guherekeza Kanyamibwa.

Iki gitaramo kizatangira sa kumi zo ku gicamunsi gihuze abahanzi batandukanye barimo Dudu uzava i Burundi, Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Aime Uwimana , Tonzi n’abandi benshi.

Hari n’amakorali akomeye azaturuka mu matorero n’amadini atandukanye azitabira iki gitaramo nka Iriba Choir (ADEPR Huye), Chorale de Kigali (Kiliziya Gaturika), Maranatha (Abadiventisiti b’umunsi wa 7) hamwe na Alarm Choir.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri yose akazashyikirirwa umuryango wa nyakwigendera Kanyamibwa Patrick.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages