00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hillsong London na Benjamin Dube bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 November 2022 saa 09:42
Yasuwe :

Itsinda ry’Abaramyi ryo mu Bwongereza, Hillsong London n’Umunyafurika y’Epfo, Bishop Benjamin Dube bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali.

Aba bose baherukaga i Kigali mu bihe bitandukanye mu 2019, aho bahavuye Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakibanyotewe.

Igitaramo bagiye kuhakorera bazagihuriramo ku wa 25 Ugushyingo 2022, muri BK Arena.

Hillsong London ni itsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse mu rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia.

Urusengero rwa Hillsong ni rumwe mu zikomeye mu ivugabutumwa ku Isi yose, rwashinzwe mu 1993.

Bamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Hozana, Oceans, Take it all, Lord you’re all I Need , What a beautiful name, I Surrender, Behold n’izindi nyinshi.

Benjamin Dube, ni Umushumba w’Itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba.

Uyu mugabo indirimbo ze zaramamaye cyane ndetse zashyizwe mu Kinyarwanda. ’Ketshepile Wena’ yahimbwemo ’Hariho Impamvu’, ’Thel’umoya’ ihinduka ’Nimurebe Urukundo’.

Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe “Hillsong London Live in Kigali” ni ukwishyura 5000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw muri VIP na 50 000 Frw muri VVIP.

Inkuru wasoma

Benjamin Dube yaherukaga gukorana igitaramo na True Promises
Hillsong London yagaragarijwe urukundo ubwo yaherukaga i Kigali mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages