00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Himbaza Club yitabiriye EAGT na Blessing Family yatumiye Aimé Uwimana mu iserukiramuco ry’imbyino

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 January 2020 saa 10:39
Yasuwe :

Itsinda rya Himbaza Club ryamenyekanye ubwo ryaserukanaga ingoma-ndundi ryitabiriye East Africa’s Got Talent 2019 yabereye muri Kenya na Blessing Family yateguye iserukiramuco ryo kwerekana imbyino yatumiyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Iri serukiramuco ryiswe ‘Foundation of Praise’ riteganyijwe ku wa 26 Mutarama 2020, kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

Ababyinnyi bagize Himbaza Club bazafatanya na The Blessing Family isanzwe izwi cyane mu muziki wo kuramya Imana mu mbyino zizwi nka Drama.

Uretse aba babyinnyi, iri serukiramuco ryatumiwemo abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Aimé Uwimana na Serge Iyamuremye ndetse na Munyanziza Francis na Audia Intore baririmba umuziki gakondo.

Umuyobozi wa Blessing Family, Semayange Octave, yabwiye IGIHE ko biteguye neza gutaramana n’abakunzi babo.

Yagize ati “Turi gukora imyiteguro ya nyuma. Intego ni ukuzana abantu kuri Kirisitu kandi dukoresheje imbyino. Muri uru rugendo rw’imyaka 10 twakomeje kubona abantu badushyigikiye, ni yo mpamvu tugikora. Tushimira kubabona bakomeje kudutera ingabo mu bitugu.’’

Kwinjira muri iri serukiramuco rizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ni 2 000 Frw mu myanya isanzwe na 5 000 Frw mu y’icyubahiro.

Himbaza Club ni itsinda rigizwe n’impunzi z’Abarundi baba mu Rwanda. Batangiye kuvuza ingoma ndundi kuva mu 2008 i Bujumbura mu Burundi.

Yatangiye gukorera mu Rwanda, ku wa 6 Kamena 2015 itangijwe n’abasore b’impunzi z’Abarundi bahungiye mu Rwanda bahoze bavuze ingoma muri Himbaza y’i Burundi.

Himbaza Club ni itsinda ry’abakirisitu rigizwe n’abantu 16 rihimbaza Imana binyuze mu kuvuza ingoma n’imbyino gakondo zikomoka i Burundi. Rimaze kugaragara mu bikorwa byinshi haba mu Rwanda, Kenya na Tanzania.

Ryatumiwe mu biterane binini harimo nka ‘Afurika Haguruka’ itegurwa na Zion Temple, ‘Africa Harvest’ itegurwa na Bethel church n’igitaramo nka ‘Overflow’ cya Heavenly Melodies, ‘East Africa wedding Show’, ‘East Africa Tarama Festival’ n’ibindi.

Mu Irushanwa ryo gushaka abanyempano mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, East Africa’s Got Talent 2019, ryagarukiye muri kimwe cya kabiri.

Himbaza imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ku bw’impano abayigize bafite yo guhimbaza Imana n’umurishyo w’ingoma kandi ikabikora ifite intego yo guhindura imyumvire n’imyitwarire y’urubyiruko bagendeye kundangagaciro za Kirisitu.

The Blessing Family bazafatanya muri iri serukiramuco ry’imbyino ni rimwe mu matsinda akomeye mu kuramya no guhimbaza mu Rwanda. Ryatangiye gukora ku wa 16 Werurwe 2010.

Imaze kuba ubukombe mu Rwanda kuko yatwaye Groove Awards Rwanda inshuro ebyiri nk’itsinda rikunzwe mu ahimbaza Imana mu mbyino.

The Blessing Family yatangijwe n’abahungu barindwi igenda yaguka kuri ubu ikaba igizwe n’abasore n’inkumi 35.

Kuva yatangizwa imaze kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika gihuguza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2016, JAMAFEST n’ibindi bikorwa bikomeye mu Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Himbaza yitabiriye East Africa's Got Talent yasezerewe igeze muri 1/2 cy'irushanwa
Munyanziza Francis ni umwe mu bakirigitananga bafite ubuhanga mu Rwanda
Serge Iyamuremye uri mu baramyi bakomeye mu Rwanda yatumiwe muri iri serukiramuco
Aimé Uwimana uri mu bahanzi b'igikundiro yatumiwe mu iserukiramuco ry’imbyino
Audia Intore ufite ijwi rihebuje mu njyana gakondo na we yatumiwe muri iri serukiramuco
Abakobwa babarizwa muri Blessing Family biteguye gutarama mu mbyino
The Blessing Family yatangijwe n’abahungu barindwi
Himbaza Club igiye guhurira na Blessing Family n'abandi bahanzi bakomeye mu iserukiramuco ry'imbyino
Blessing Family ifite ababyinnyi bazi kuramya Imana binyuze mu mbyino
The Blessing Family imaze imyaka 10 ikora ivugabutumwa rinyuze mu mbyino
The Blessing Family yatwaye Groove Awards Rwanda inshuro ebyiri nk’itsinda rikunzwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages