00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Hagiye kwerekanwa ko abanyarwanda bashoboye umuziki w’umwimerere

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 18 August 2015 saa 08:28
Yasuwe :

Nyuma y’aho Umujyi wa Butare umaze igihe unyotewe n’ibitaramo byo mu njyana ya muzika izwi ku izina rya “Musique Classique”, ubu hatangiye gutegurwa ibitaramo bicurangirwamo umuziki w’umwimerere.

Korali Ijuru ya Catedrale ya Butare, ivuga ko mu mpera z’iki cyumweru ishaka kugarurira abanyarwanda icyizere, cyane ko hari abibwiraga ko umuziki w’umwimerere (Musique Classique) ukiri ku rwego rwo hasi mu Rwanda.

Mu kiganiro Salus Relax, Muhirwa Terence, umwe mu baririmbyi bagize korali Ijuru akaba n’umwe mu barimu b’amajwi muri iyo Korali, yatangaje ko muri iki gihe hari abantu bifuza kumva umuziki wa gihanga atari uyu ab’ubu bacurangira muri ‘studio’ cyangwa ku ma CD (play back) bakawubura.

Ati “Kumva umuziki w’umwimerere kandi wa gihanga, ukumva abahanzi nka Mozart, Haendel, Beethoven n’abandi ntako bisa. Ariko se abantu bari ku rwego rwo kuririmba indirimbo z’aba bahanzi ni bangahe muri iki gihugu?”

Korali ijuru ifasha abanyarwanda muri gahunda zo kwibuka

Ku bwa Muhirwa, ngo amahirwe nk’aya by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Huye ntakwiye kubacika, cyane ko bizwi ko ari umujyi utuwe n’abanyabwenge kandi basobanutse, ibi bikaniyongeraho ko baherutse kwegukana umwanya wa mbere mu mihigo ya 2014/2015.

Bityo iki gitaramo akaba ari n’akanya keza ko kubafasha kuruhuka no kwishimira ibyiza bagezeho ariko banabitura Imana yabibagejejeho.
Usibye izi njyana zo mu rwego rwa ‘Classique’, Korali Ijuru ngo yiteguye no kubaririmbira indirimbo ziherekejwe n’ibicurangisho zizwi ku izina ry’igisope, cyane ko yifitemo n’abacuranzi kabuhariwe baririmbye mu ma Orchestre nka Salus Populi n’ayandi.

Iki gitaramo Korali Ijuru izakoreshereza mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kanama kwinjira bikazaba ari ubuntu kugira ngo buri wese azakibonemo atitaye ku bushobozi bwe.

Chorali Ijuru yashinzwe mu mwaka wa 1988 na nyakwigendera Alphonse Rutsindura wari umuhanzi akaba n’umutoza w’ikipe ya volleyball mu Iseminari nto ya Karubanda. Kuri ubu imaze gushyira ahagaragara Album ebyiri, ikaba ifite abanyamuryango basaga 70.

Chorale Ijuru muri Paroisse Cathedrale ya Butare
Chorale Ijuru yiteguye gukumbuza abandi Musique Classique

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages