Urubyiruko ruvuga ubutumwa bita “NAYOUMI (Nazarenne Youth Ministries)” rusengera mu itorero rya ‘Gisenyi Bridge Church of the Nazarene International’ rwateguye igitaramo bise ‘Ikibatsi Live Concert’ kizaba ku cyumweru tariki 5 Gicurasi 2013 guhera saa cyenda z’amanywa (15h00’/3pm).
Nk’uko Ukwiye King Desire uyyabitangarije IGIHE, uru rubyiruko rusanzwe rutegura ibitaramo rugatumiramo abahanzi batandukanye mu rwego rwo kugira ngo bashishikarize urubyiruko gukorera Imana bifashishije impano zabo, bakazana abantu kuri Kristu.
Yongeyeho kandi ko muri icyo gitaramo batumiyemo abahanzi bahimbaza Imana bazwiho ubuhanga nka ‘Papa Emile’ usanzwe uba i Nairobi muri Kenya, uzwi cyane mu ndirimbo ‘Guhinduka birashoboka’, ‘Mbayeho’, ‘Haleluya swagg’, akaba anatunganya indirimbo, ‘Pastor P’ na we wari umuza igihe mu Bufaransa, akaba anatunganya indirimbo, ‘Ange Madonna’ uririmba anicurangira gitari, ‘King Desire’ na we uzwi nk’umujyana w’ibikorwa by’itsinda ‘Beauty for Ashes’, gukora indirimbo nka ‘Amazing grace’, ‘Ikondera’, ‘Storm is over’ n’izindi, Claude Ndekezi, Prince Mutabazi, n’umunyamerika ‘David Backel’.
Iki gitaramo kizarangwa n’umuziki ucurangwa ako kanya (live) kandi kwinjira ni ubuntu.



















TANGA IGITEKEREZO