00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa kuri Bosebabireba uteragiranwa ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 3 December 2014 saa 09:36
Yasuwe :

Ubwanditsi: Abinyujije kuri IGIHE, Awagaba Joseph Caleb yandikiye umuhanzi Uwiringiyimana Théogène benshi bita Bosebabireba amwihanganisha nyuma y’ibimaze iminsi bimuvugwaho mu itangazamakuru birimo kunywa inzoga, gutera umukobwa inda , ubwambuzi ari nabyo byamuteye guhagarikwa na komite y’abahanzi.
Uyu mukristu akaba n’umwe mu bakurikiranira hafi iby’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko Theo Bosebabireba, mu ibaruwa ye yasabye abacira iteka uyu muhanzi gusubiza amaso (…)

Ubwanditsi: Abinyujije kuri IGIHE, Awagaba Joseph Caleb yandikiye umuhanzi Uwiringiyimana Théogène benshi bita Bosebabireba amwihanganisha nyuma y’ibimaze iminsi bimuvugwaho mu itangazamakuru birimo kunywa inzoga, gutera umukobwa inda , ubwambuzi ari nabyo byamuteye guhagarikwa na komite y’abahanzi.

Uyu mukristu akaba n’umwe mu bakurikiranira hafi iby’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko Theo Bosebabireba, mu ibaruwa ye yasabye abacira iteka uyu muhanzi gusubiza amaso inyuma bakibuka ko urubanza rw’umuntu ruzacibwa n’uwiteka ku munsi abakoze neza bazazamuka mu bicu basanganira Umwami Yesu.

Ibaruwa ya Awagaba Joseph Caleb iragira iti :

Kuri Theo Uwiringiyimana, ubuntu bw’umwami wacu Yesu bubane namwe, mbandikiye iyi baruwa ngirango mbamenyeshe ko mbakunda kandi nkibubaha nk’umukozi w’Imana.

Mu by’ukuri maze iminsi ntekereza ku mazina yawe n’umurimo wakoze kandi ugikomeje gukora mfata uyu mwanya ngirango ngire icyo nkugenera ndetse n’abandi
bakurikiranira hafi ibya Gospel mu Rwanda.

Bosebabireba yahagaritswe azira kunywa inzoga no gutera inda avugwaho

Theo byagiye bivugwa kenshi ngo wafatiwe mu busambanyi, ubusinzi, n’ibindi nubwo nta gihamya mbifiteho ni wowe uzi ukuri kw’ibivugwa . Hari icyo ukwiriye kuzirikana, muri Bibiliya haranditswe ngo" Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago. 2 Abakorinto 6:4

Dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n’abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n’abahanwa ariko ntitwicwa. 2 Abakorinto 6:9

Theo, umurimo wakoze ukwiriye kubahwa nawe ubwawe ndetse n’abakumenye bose ntekereza ko niba mu Rwanda hari miliyoni 11 z’abaturage muri bo miliyoni 9 bumvise ubutumwa buri mu ndirimbo zawe kandi burabakomeza. Si Abanyarwanda gusa kandi kuko no mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari indirimbo zawe zirakunzwe cyane.

Uwagaba Joseph Caleb

Reka ngire icyo nibwirira bene data, ijambo ry’Imana riravuga ngo : “Kandi umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranurwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kuko utamuburiye azapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwa ukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye. Ezekiyeli 3:20

Ariko nuburira umukiranutsi kugira ngo adakora icyaha na we ntakore icyaha, ni ukuri azabaho kuko yemeye kuburirwa, kandi nawe uzaba
urokoye ubugingo bwawe." Ezekiyeli 3:21

Mwarahannye birahagije mwitondere gutunga urutoki uwasizwe n’Imana kuko Imana irinda inyungu zayo mu muntu yaremye bivuze ko mudafite uburenganzira bwo kujugunya umuntu Imana itajugunye kandi erega ntimwibagirwe ko tutabereyeho gucira abantu imanza. Igihe cyo guca urubanza ntikiragera.

Haranditse kandi ngo: Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati"Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye. Yohana 8:7 . Barasubiza bati "Nta we Databuja." Yesu aramubwira ati"Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha. Yohana 8:11 .

Niba yesu ataraciriyeho umuntu urubanza, twatuje ko ku munsi w’amateka azatwereka ukuri kwa buri muntu. Bene data , tureke amashyari n’urwangano bihembera icyaha kuko tuzabibazwa ku munsi w’amateka.”

Yari Uwagaba Joseph Caleb

Soma inkuru ya Bosebabireba ahagarikwa azira kuvugwaho kunywa inzoga no gutera inda

Iyi baruwa yakiriwe na Emma-Marie Umurerwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages