ApôtrePaul Gitwaza ubwo yari yitabiriye amasengesho yari yahuje abahanzi baturutse mu matorero atandukanye ya gikirisitu mu Rwanda tariki ya 20 Gashyantare 2017, umwe muri bo yamubajije icyo atekereza ku muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana aramutse akoranye indirimbo na mugenzi we wo mu cyiciro cy’indirimbo zisanzwe abenshi bita iz’Isi.

Mu kumusubiza, ApôtreGitwaza yavuze ko atiyumvisha impamvu umuhanzi uririmbira Imana yakorana indirimbo n’umuhanzi usanzwe gusa ngo byaterwa n’icyaba cyabateye gukorana indirimbo.
Yagize ati “Njye sinabyemera kuko bariya bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe iyo baririmbye gospel biba bitabarimo.”

Yabahaye urugero rw’ukuntu byaba bibusanye nko kubona umuramyi Patient Bizimana aramutse asubiyemo indirimbo ye ‘Menye neza’ akayiririmbana n’umuhanzi ukomeye muri Uganda Jose Chameleone. Gitwaza yahamije ko iyo ndirimbo itapfa gufasha abayumva.

Apôtre Gitwaza ati “Ibaze Chameleone arimo kuririmbana na Patient Bizimana ‘Menye neza’ kandi uzi ko (Chameleone) yasinze, mu by’ukuri iriya ndirimbo yabo yagufasha?”

Yakomeje avuga ko hari abakozi b’Imana baba bashaka kumenyekana bagakorana indirimbo n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe, ibi ngo amaherezo byangiza ubugingo bwabo. Yakomeje asaba abahanzi kuba inyangamugayo bagasenga Imana ikabafasha kumenyekana.

Muri aya masengesho kandi hari n’uwamubajije niba abahanzi baririmba indirimbo za zihimbaza Imana bakwiye kujya kuririmba mu bitaramo byateguwe n’abahanzi basanzwe. Mu kumusubiza Apôtre Gitwaza yavuze ko bidakwiriye kujya kuririmba mu gitaramo cy’abantu badakijijwe, gusa ngo igihe umuhanzi yabanje kuganira n’umushumba we akamwemerera kujyayo akamuha n’impamba ngo nta kibazo abibonamo.

Yagize ati “Sinifuza kukubona urimo kuririmbana n’aba Koffi Olomide [.. .] Ngira ngo aho ngaho natwe (abashumba) twaba dutandukiriye, gusa pasiteri wawe akugiriye inama yo kujya kuririmba yo nta kibazo.”

Intumwa y'Imana Gitwaza Paul ubwo yari mu masengesho n'abaririmbyi
Intumwa y'Imana Gitwaza Paul ubwo yari mu masengesho n'abaririmbyi

Hari bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye bakorana indirimbo n’abaririmba basanzwe bigateza impagarara, abandi bakavumirwa ku gahera. Mu babigerageje harimo Theo Bosebabireba waririmbanye na Senderi, Ama G The Black ndetse yanaherukaga gutangaza ko yifuza kuzaririmbana na Fireman.
Aline Gahongayire na we yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Oda Paccy n’aband, Regy Bank wakoranye na Bruce Melody, Brian Blessed yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira.