Iki gitaramo cya mbere mu mateka y’uyu muhanzi giteganyijwe ku wa 1 Nzeri 2023 muri Camp Kigali, yacyitiriye “Amateka” biturutse ku bitangaza Imana yamukoreye kuva akivuka kugeza ubu.
Uyu muhanzi yatangarije IGIHE ko nk’umuntu wavukiye muri gereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umubyeyi we yari afungiye azira ko ari Umunyarwanda afite ishimwe rikomeye ku Mana ikomeje kumuba hafi.
Ati “Kuva kera nari narabitekereje ko igitaramo cya mbere kizitwa ’Amateka’ kubera ibihe nanyuzemo nubwo ntayavuga ngo nyarangize, byinshi ni Mama ubizi njye nari muto.”
“Kuba naravukiye muri gereza yo muri Congo aho umubyeyi wanjye yari afungiye azira ko ari Umunyarwanda, abenshi barahapfiriye ariko njye na mama tubaho naryo ni irindi shimwe, ni byinshi umuntu anyuramo atavugira aha ngo birangire.”
Uyu muhanzi avuga ko umubyeyi we (Mama) yafungiwe muri gereza zirenze imwe hari benshi bahasize ubuzima bishwe n’inzara.
Nyuma y’umwaka umwe bari muri ubwo buzima ni bwo babonye ubutabazi bamwe boherezwa mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Emmy Vox avuga ko nyuma y’ibyo bihe yanyuzemo we n’umubyeyi we bageze mu Rwanda mu mpera ya 1998 ubwo yari afite amezi atandatu.
Uyu muhanzi avuga ko ababyeyi be babaga mu Mibunda abwirwa ko Se wari umusirikare yaguye mu mirwano yari yadutse muri iki gice bari batuyemo.
Nyuma y’umwaka atangiye umuziki mu 2021 ni bwo yamuritse indirimbo yise ‘Amateka’, avuga ko ifite byinshi ivuze mu buzima bwe.
Ati “Amateka ni indirimbo nanditse ndi mu bihe bigoye by’uburwayi gusa nzaba nzirikana amateka yanjye.”
Mu buhamya bwe avuga ko iyi ndirimbo yaje ubwo yari arwaye ari mu masengesho yumva ijwi rimubwira ko Imana ari yo yonyine ihindura amateka.
Uyu muhanzi avuga ko izina Emmy Vox ryaje arihawe na Igor Mabano ubwo we na Aline Gahongayire bari bagiye gukorera indirimbo muri Kina Music.
Icyo gihe Igor yamubwiye ko izina Emmy Vocalist yari afite ari rirerire yashaka uko arihina amuha akazina ka Vox yumva ni keza ahitamo kugakomezanya.
Uyu muhanzi amashuri abanza yayatangiriye i Kampala muri Uganda ahiga imyaka ine ageze mu wa gatanu asubira mu Rwanda.
Emmy Vox ari mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza bagezweho muri iki gihe, impano ye yatangariwe na Alpha Rwirangira ubwo yasubiragamo indirimbo ye (Merci), yahise atangaza ko yiteguye kumushyigikira mu muziki we.
Uyu musore umaze imyaka itatu ari mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yamamaye cyane mu ndirimbo yitwa “Kumanga” yafatanyije n’abarimo Aimé Frank na Rutabara, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 2,7 kuri YouTube.
Emmy Vox afite indirimbo zirimo ‘Narabohowe’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Umutuzo’ yahuriyemo na Mani Martin, ‘Uzatabarwa’, ‘Naramaramaje’, ‘Umusaraba’ n’izindi.
Benshi bamumenye binyuze mu bitaramo binyura ku rubuga rwa YouTube ndetse rimwe na rimwe agasubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye kuva mu 2019.
Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze kujya ku isoko ni 5000 Frw, 10.000 Frw na 20.000 Frw mu myanya y’icyubahiro, ashobora kugurwa ku rubuga wwww.ishema.rw.
“Amateka”, indirimbo Emmy Vox yitiriye iyi album
“Kumanga”, indirimbo yatumye Emmy Vox ahangwa amaso na benshi
“Umutuzo” indirimbo Emmy Vox yahuriyemo na Mani Martin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!