Pastor Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aza gutaha mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibijyanye n’umuziki, Pastor Ganza avuga ko yabitangiye ubwo yari mu mashuri yisumbuye, aho yakoranye umurimo w’Imana n’abandi bahanzi barimo Nelson Mucyo Richard Ngendahayo, Simon Kabera na Patient Bizimana.
Uyu mugabo ubusanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mu 2011, yahise yerekeza muri Kenya aho yigiye kaminuza.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ubwo yerekezaga muri Kenya, ibijyanye na muzika yatangiye kubigendamo gake ahubwo aha umwanya amashuri.
Icyakora nubwo atari ibintu yahaga umwaya munini, Pastor Ganza avuga ko yanyuzagamo agakora indirimbo ariko ntabashe kuzimenyekanisha.
Mu 2016 nibwo Pastor Ganza yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga ibijyanye n’iyobokamana byaje no kumuviramo guhita ashinga urusengero rwe i New York mu 2017.
Nyuma yo kubaka urusengero rwe akarukomeza, Pastor Ganza yatangiye gutekereza uko yanarushinga muri Kenya mbere yo kurufungura mu Rwanda n’ahandi ateganya kwagurira umurimo we wo kubwiriza Ijambo ry’Imana.
Abajijwe igihe ateganyiriza kuba yafungura urusengero rwe mu Rwanda, Pastor Ganza yagize ati “Ndabitekereza ariko sinzi ngo ni ryari, mba numva mbishaka ariko ntazi ngo bizaba ryari. Ni ibintu bisaba imyiteguro myinshi ariko ndabizi tuzabikora.”
Mu bijyanye na muzika, Pastor Ganza yavuze ko nyuma yo gushyira ku ruhande ibijyanye n’amasomo ye, agatangiza urusengero rwe, ubu agiye no guha umwanya umuziki kuko ari impano yiyiziho kuva mu bwana bwe.
Ati “Njye nakuze nkunda umuziki, nifuzaga kuzaba umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma y’ibi byose mazemo igihe ndashaka kuwusubiramo neza.”
Pastor Ganza uri i Kigali muri iyi minsi, yavuze ko hari imishinga y’indirimbo ari gukoraho zizatangira kujya hanze mu minsi iri imbere.
Izi ndirimbo ze nshya zizaba zisanzwe nka; Holy, Unaweza, Ndashima n’izindi yagiye akora mu myaka mike ishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!