00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyuya cy’abaririmba Gospel kigwa ku mutima, icy’abaririmba iz’Isi kikagwa mu mufuka

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 October 2014 saa 03:29
Yasuwe :

Si ba Sagihobe kuko ntibaririmbira uruho rw’inzoga, si abahashyi kuko ibyo baririmba biva ku ndiba y’umutima, si abacanshuro kuko hafi ya bose bakorera Imana kandi izabahemba feza na diyama mu ijuru, icyuya babira si impfabusa ahubwo ni icyangwe cyoza imitima ya benshi.
Abahanzi baririmba indirimbo z’Imana bari mu bavuga rikijyana ku Isi kubera ingaruka nziza z’akamaro bagira ku bemeramana n’abakiri inyuma y’agakingirizo Shitani yabateze bakaba imbata z’ibyaha. Nta muntu ugumuka cyangwa (…)

Si ba Sagihobe kuko ntibaririmbira uruho rw’inzoga, si abahashyi kuko ibyo baririmba biva ku ndiba y’umutima, si abacanshuro kuko hafi ya bose bakorera Imana kandi izabahemba feza na diyama mu ijuru, icyuya babira si impfabusa ahubwo ni icyangwe cyoza imitima ya benshi.

Abahanzi baririmba indirimbo z’Imana bari mu bavuga rikijyana ku Isi kubera ingaruka nziza z’akamaro bagira ku bemeramana n’abakiri inyuma y’agakingirizo Shitani yabateze bakaba imbata z’ibyaha. Nta muntu ugumuka cyangwa ngo ayoboke inzira y’ikibi ku bw’indirimbo z’Imana yumvise cyangwa yacurangiwe ahubwo zivana benshi mu mwijima bagatera intambwe bajya mu mababa ya Nyagasani.

Bigira insina ngufi mu maso ya bene Adamu…..

Urebye akazi abahanzi b’indirimbo z’Imana bakora, umusaruro bavanamo mu bijyanye n’ubutunzi, uko bafatwa mu miryango yabo wabishyira ku munzani n’uruhande rw’imibereho y’abahanzi baririmba iz’Isi usangamo ikinyuranyo gikomeye cyane.

Dufatiye urugero ku Rwanda, abahanzi b’indirimbo z’Imana akenshi usanga badahabwa agaciro kangana n’akabaririmbira Kayizari nyamara wareba umumaro ibihangano byabo bifitiye umuryango n’Isi muri rusange ugasangamo ikinyuranyo gikomeye. Abahanzi b’indirimbo z’Imana ntibafatwa nk’ibyamamare nyamara umwotsi w’umuriro bacana ubonwa na buri wese cyane cyane abemeramana.

Ibitaramo abahanzi b'iz'Imana bakora biba bifite umwihariko ariko abaterankunga b'amafaranga bakaba bake

Kubera uburyo baba baracengewe n’ijambo ry’Imana ari nayo baba bakorera, benshi usanga bifitemo umuco kamere wo kwicisha bugufi, kwiyoroshya, kutishyira hejuru, kutigira ba kagarara mu miryango yabo n’indi mico igororotse. Uku kwigira insina ngufi imbere y’amaso y’abana b’abantu ni cyo gituma ahanini bimwa amahirwe yo kuvungurirwa ku bya Kayizari nk’uko bigenda kuri bagenzi babo baririmba iby’Isi kandi ari ubusa.

Abaririmba iz’Isi amafaranga arabavuna imifuka…..

Umukobwa aba umwe agatukisha bose! Abahanzi baririmba indirimbo z’Isi nubwo yaba ari wa wundi ugitangira umuziki muri we n’abo aganira na bo usanga barangwa n’imvugo yabaye icyorezo kuri bose ngo ‘Abafana banjye’!

Kwishyiramo ko bafite abafana, ko ari ibihangange, ko bakunzwe kurusha abandi bose, ko bamamaye n’ibindi byose bibatera kwiyumvamo ubushongore n’ubukaka nibyo bituma bareshya byoroshye ababaha amafaranga binyuze mu kubatumira mu bitaramo, kwamamaza n’ibindi.

Aba bahanzi kandi ni bo bashyirwa imbere mu gucurangwa cyane ku maradiyo na Televiziyo ari nabyo bibahesha guhamagarwa mu bitaramo bihenze bakiturwa guhabwa amafaranga abavuna imifuka mu gihe wa muhanzi w’indirimbo z’Imana ari na we cyangwe cya roho zabo bifuza kumurebera ubuntu kandi na we inzira z’ubuhanzi acamo ari kimwe n’abaririmba iby’Isi.

Ku rundi ruhande ugasanga wa muhanzi w’indirimbo zifatwa nk’ifunguro rya buri munsi ku Banyarwanda ntashobora guhamagarwa n’ibigo by’ubucuruzi bikeneye amasura azwi nk’ibikoresho byamamaza ibikorwa byabo ngo byibuze na we apfunyike impamba azarya mbere y’uko Petero afungura Ijuru ku bakoreye Nyagasani.

Abaririmba Gospel nta bafana bagira?

Uwavuga ko abahanzi b’indirimbo z’Imana batagira abafana yaba yigiza nkana. Ukurikije uburyo abantu baba basaba indirimbo kuri radiyo zitandukanye, uko baba bazireba ku mbuga nkoranyambaga , Youtube n’ahandi, usanga indirimbo z’Imana na zo ziza mu zikunzwe na benshi. Ibi umuntu akaba yavuga ko bitanabera abafite ibikorwa byo kwamamaza imbogamizi.

Bosebabireba, umwe mu bahanzi bomora ibisebe ku mitima ya benshi akoresheje umuziki. Ntakwiye gukora ibitaramo by'ubuntu nka Sagihobe

Urundi rugero ni uko kugeza mu mwaka wa 2012, umuririmbyi w’indirimbo z’Imana Theo Bosebabireba ari we winjizaga amafaranga menshi mu bahanzi bo mu Rwanda (ab’indirimbo z’Imana n’izisanzwe) aturutse ku ndirimbo zasabwaga ngo zitabirweho nka Caller Tunes. Ibi byerekana ko no mu bahanzi b’indirimbo z’Imana harimo abafite ababakurikirana benshi kandi bacuruza.

Ntibitangaje kuri uyu muhanzi kimwe na bagenzi be bamaze kwamamara mu Rwanda no mu karere dore ko ari hake mu tugari tugize Igihugu wajyamo ngo ubaze abaturage umuhanzi witwa ‘Bosebabireba’ ngo bamuyoberwe.

Nta wanga ijana mu rindi…

Mu gusesengura impamvu ibitera, IGIHE yegereye abahanzi bamwe mu bakomeye kurusha abandi mu baririmba indirimbo z’Imana bavuga ko usibye nk’ibikorwa bihabanye n’imyemerere yabo, nta cyababuza kwamamaza ibikorwa cyangwa ibigo runaka cyane ko bishobora kubaha ubushobozi bwo kurushaho kunoza umwuga wabo wo kuririmbira Imana bitewe n’ubushobozi bakuramo.

Dominic Nic, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Ashimwe'

Dominic Nic umwe mu bahanzi baririmba iz’Imana akaba asengera mu Itorero rya ADEPR, yabwiye IGIHE ko uwamusaba kumwamamaza cyangwa kwamamaza ibikorwa bye, yabyemera gusa akabanza akereba icyo yamamaza icyo ari cyo.

Yagize ati “Nabyemera rwose, icyo ntakora wenda ibibangamiye imyemerere yanjye sinabikora ariko ibindi nabikora”

Patient Bizimana na we yashimangiye ko igihe cyose ibyo asabwe kwamamaza byaba bidahabanye n’ibyo we yemera, byanze bikunze yakwemera.

Ku bwa Patient Bizimana, we ngo hakwiye gutekerezwa ku bahanzi b’indirimbo z’Imana kuko na bo bakunzwe kandi ngo n’iyo batewe inkunga mu bitaramo ntibatenguha ababateye ingabo mu bitugu kuko ibitaramo byabo byitabirwa cyane.

Hari abifuza kurya imitsi y’aba bakozi b’Imana

Hari amwe mu madini n’amatorero yo mu Rwanda yishyizemo ko umuhanzi uyabarizwamo cyangwa uyasengeramo akwiye kujya abaririmbira mu bitaramo ku buntu nyine akuzuza inshingano ze nk’umukozi w’Imana.

Umupasiteri wese cyangwa umukirisitu wumva ko ari ko bikwiye kugenda uwo ari mu buyobe. Yagakwiye kuzirikana ko uyu muhanzi wabo yafashe umwanya akajya muri studio kwishyura indirimbo, gukora amashusho yayo, kuyandika no kuyihimba byose biba byaramutwaye umwanya n’amafaranga.

Nubwo aba bahanzi baba bakorera Imana ndetse ngo bazahabwa ingororano mu ijuru, ntibyari bikwiye ko bakoreshwa nka ba sagihobe.

Indirimbo zihimbaza Imana ni icyangwe ku mitima ya benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages