Igitaramo cya kabiri cyo kumurika Album “Njyana i Gorogota” cya Alexis Dusabe cyabereye i Remera kuri iki Cyumweru cyitabiriwe n’abantu mbarwa.
Nyamara byari byitezwe ko kiri bwitabirwe cyane kuko icya mbere cyari cyabereye muri Serena Hotel tariki ya 30 Kamena 2013 cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi.
Iki gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo gutaramira abakunzi ba Alexis bari bitabiriye igitaramo cya mbere ariko bagataha kare batabashije kubona uyu muhanzi kuko cyari cyatinze gutangira.
Mu cyumba cyo ku Gicumbi cy’Umuco giherereye kuri Stade Amahoro, ari naho habereye iki gitaramo hari harimo abantu batagera kuri kimwe cya gatatu cy’abakuzuza icyi cyumba.
Gusa ibi ntibyabujije ko iki gitaramo cyagenze neza kandi kikanyura abari bacyitabiriye.
Abahanzi bari bateganijwe kuririmba nabo baririmbye uko byari byitezwe; abo ni Patient Bizimana, Simon Kabera, Dominic Nic, Rehoboth Ministries na nyir’ubwite Alexis Dusabe.
Ku birebana n’imiririmbire, abaririmbye bose bakoze iyo bwabaga bashyushya abake bari bacyibiriye karahava, mu njyana zitandukanye nka R&B, Zouk, Reggae, Rock, Country n’izindi njyana.
Bamwe mu bahanzi bandi bagaragaye muri iki giaramo ariko bataririmbye, ni abasore bo muri Beauty for Ashes bari bayobowe n’Umuyobozi w’iri tsinda ari we Kavutse Olivier.
Hari harimo kandi n’umunyarwenya Atome, nawe wasekeje abantu biratinda.
Amwe mu mafoto:
Ushaka amafoto menshi y’iki gitaramo wakanda HANO



















TANGA IGITEKEREZO