Mu gitaramo cyahuriwemo n’abahanzi ku giti cyabo, amatsinda, amakorali yo mu madini atandukanye hakusanwa inkunga yo gufasha umuryango wa nyakwigendera Kanyamibwa Patrick, havuyemo amafaranga y’u Rwanda 3,408,080.
Iki gitaramo cyabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA ruherereye Nyarutarama mu Karere ka Gasabo) ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2014 cyari kigamije gufasha umuryango w’uyu munyamakuru uherutse guhitanwa n’impanuka ya moto.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Patient Bizimana umwe mu bahanzi bafashijwe cyane na Kanyamibwa akiri ku Isi akanaba mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko we na bagenzi be bishimiye cyane umusaruro wavuyemo n’uburyo umuryango wa nyakwigendera wakiriye inkunga wahawe.
Patient ati “Mu by’ukuri ntibyoroshye kuba wahuza abahanzi n’amakorali yo mu madini atandukanye. Harimo Maranatha, ni Abadive, Alarm Ministries, hakazamo Chorale de Kigali y’Abagaturika; mbese byari ibintu bishimishije. Nticyari ikiriyo kuko abantu babyinnye barishima kandi byagenze neza cyane”
Igiteranyo cy’amafaranga yabonetse ku muryango yateranyijwe n’ayabonetse mu ituro ryatanzwe yose hamwe ahwana n’amafaranga y’u Rwanda 3,408,080.
Bizimana ati “Amafaranga twavanyemo ni cash, ayo ku muryango twayateranyije n’ituro ryatanzwe yose hamwe ahwana na 3,408,080. Twatanze agaseke abantu batanga ituro, yose yagenewe umuryango kandi babyishimiye cyane”
Si aya mafaranga gusa yahawe umuryango wa Kanyamibwa dore ko Family TV yo yemeye ko igomba kuzarihira ishuri umwana wa nyakwigendera kugeza arangije Kaminuza. Aba bahanzi kandi biyemeje kuzakomeza gusura uyu muryango mu rwego rwo kubera Kanyamibwa aho atari.
Iki gitaramo cyatangiye saa kumi zo ku gicamunsi nk’uko byari biteganyijwe , cyahuriwemo n’abahanzi batandukanye barimo Dudu w’i Burundi, Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Aime Uwimana , Tonzi n’abandi benshi.
Harmo kandi amakorali akomeye yo mu madini n’amatorero atandukanye nka Iriba Choir (ADEPR Huye), Chorale de Kigali (Kiliziya Gaturika), Maranatha (Abadiventisiti b’umunsi wa 7) hamwe na Alarm Choir.
Kanyamibwa Patrick ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare rukomeye mu kwagura, kwamamaza no gufasha abahanzi, amadini n’amatorero atavanguye. Yitabye Imana tariki 10 Nzeri 2014 ashyingurwa kuwa 12 Nzeri 2014 i Rusororo mu Karere ka Gasabo.


















TANGA IGITEKEREZO