00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo Gospel Flava cyabaye umwanya wo koza imitima ya benshi (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 October 2014 saa 09:41
Yasuwe :

Iki gitaramo cyahawe izina rya Gospel Flava, cyabereye muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2014 aho benshi mu bacyitabiriye banyuzwe n’ubutumwa bwahatangiwe mu ndirimbo no mu nyigisho zo kugororokera Imana bahawe.
Cyateguwe hagenderewe guhuza abantu ngo bishime ariko banashimira Imana mu buryo butandukanye. Gospel Flava cyakozwe ku bufatanye bwa Moriah Entertainment na Positive Production.
Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya mwiza ku matsinda yari amaze igihe atigaragaza (…)

Iki gitaramo cyahawe izina rya Gospel Flava, cyabereye muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2014 aho benshi mu bacyitabiriye banyuzwe n’ubutumwa bwahatangiwe mu ndirimbo no mu nyigisho zo kugororokera Imana bahawe.

Cyateguwe hagenderewe guhuza abantu ngo bishime ariko banashimira Imana mu buryo butandukanye. Gospel Flava cyakozwe ku bufatanye bwa Moriah Entertainment na Positive Production.

Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya mwiza ku matsinda yari amaze igihe atigaragaza ku rubyiniro afatanyije mu muziki, aho nka The Sisters (Gabby Kamanzi, Aline Gahongayire, Tonzi na Fanny) bahuriye ku rubyiniro rumwe benshi birabaryohera.

Cyanagaragayemo abahanzi bakomeye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana nka Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Eddie Mico, Alice, Blessed Sisters, umu-Dj w’indirimbo zihimbaza Imana bita Spin, umunyarwenya Ramjan ndetse n’amatsinda abyina nka The Blessings , Shinning Stars n’abandi bahanzi bakizamuka.

Aragerageza gufata ifoto y'urwibutso
Ikiganza giha amashimwe Yesu mu kirere
Ubwitabire bwari bushimishije nubwo imvura yari yaguye
Patient Bizimana yaririmbye anicurangira
Cubaka Justin arakora mu murya wa gitari
Aline
Dominic Nic, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Ashimwe'
Serge Iyamuremye
Gabby, Tonzi, Fanny na Gahongayire
Judo Kanobana, Pastor P na King James bari batwawe n'umuziki wa Gospel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages