00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo “Njyana i Gorogota”; Umuziki unoze w’umwimerere

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 13 June 2013 saa 07:16
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena, umuhanzi Alexis Dusabe azamurika Album ye ya kabiri yise “Njyana i Gorogota” iriho indirimbo avuga ko yitondeye cyane ku buryo uzitabira iki gitaramo azataha yanyuzwe.
Iki gitaramo kizabera i Kigali kuri Serena Hotel, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5 PM).
Aganira n’itanganzamakuru, Dusabe yavuze ko muri iki gihe cyose atumvikanaga cyane ku maradiyo yari ari gutegura iyi album. Avuga kandi ko yiteguye ko indirimbo zigize iyi Album zizamenyekana cyane (…)

Ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena, umuhanzi Alexis Dusabe azamurika Album ye ya kabiri yise “Njyana i Gorogota” iriho indirimbo avuga ko yitondeye cyane ku buryo uzitabira iki gitaramo azataha yanyuzwe.

Iki gitaramo kizabera i Kigali kuri Serena Hotel, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5 PM).

Aganira n’itanganzamakuru, Dusabe yavuze ko muri iki gihe cyose atumvikanaga cyane ku maradiyo yari ari gutegura iyi album. Avuga kandi ko yiteguye ko indirimbo zigize iyi Album zizamenyekana cyane nk’izari zigize Album ya mbere "Mfite Ibyiringiro".

Yagize ati “Iyi Album narayitondeye, buri ndirimbo iriho ifite umwihariko wayo. Uzaza muri iki gitaramo azabasha kumva umuziki w’umwimerere kandi azataha yanyuzwe.”

Mushimiyimana Jean de la Croix, umwe mu bari gufasha umuhanzi Dusabe mu myiteguro ijyanye n’amajwi avuga ko ibintu byose bimaze gushyirwa ku murongo ku buryo nta kosa rya muzika rizagaragara muri iki gitaramo.

Biteganijwe ko Dusabe azaririmba indirimbo nshya 10 zigize iyi album ari zo Uraberewe, Njyana i Gorogota, Ndagushima, Igihango, Ninde Wamvuguruza, Amazi y’ubugingo, Nkomeza, Gakondo Yanjye, Yesu Araje na Igitambo cyanjye.

Azanaririmba kandi na zimwe mu ndirimbo ze za kera nka Umuyoboro, Zaburi, Mfite Ibyiringiro n’izindi.

Dusabe ashimira abamuteye inkunga bose, akanabwira n’abandi bifuza kumutera inkunga ko amarembo agikinguye.

Muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi Dominic Nic, Gaby, Patient Bizimana, Guy Badibanga, Simon Kabera n'abandi

Umva ’Gakondo yanjye’, imwe mu ndirimbo zigize iyi Album:

Umva "Njyana i Gorogota" indirimbo yitiriwe Album:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages