Nk’uko bisanzwe buri mwaka abakristu b’Itorero rya Dormition Church International bakora igiterane cyo gushima Imana icy’uyu mwaka cyamaze iminsi ine kikaba cyasojwe ku Cyumweru bashyikiriza abatishoboye imyambaro n’ubwisungane mu kwivuza.
Pasiteri Sindambiwe Papias, umushumba w’iri torero aganira na IGIHE yavuze ko iki giterane bagikora mu rwego rwo gushima Imana uburyo iba yararinze abantu bayo ikabaha umudendezo, amahoro n’umutekano mu gihugu cy’u Rwanda .
Mu ijambo Rev. Pasiteri Sindambiwe Papias yagejeje ku bitabiriye icyo giterane yagize ati “Mu by’ukuri hirya no hino ku Isi buri munsi twumva intambara zihohotera ikiremwamuntu, tukanumva ibiza bihitana imbaga z’abantu ariko hano iwacu mu Rwanda urebye ineza Imana itugirira ikaturinda n’ibyacu n’abacu ninde udakwiye gushishikarira gushima iyo Mana ishobora byose?”
Yaboneyeho umwanya wo gusaba abantu bose gushyira hamwe bakarwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’icuruzwa ry’abana b’abakobwa ndetse bagashishikarira kurushaho kuba imbuto z’amahoro no kwerekana isura nziza y’igihugu mu mahanga.
Ku bufatanye bw’abakristo bagize iri torero rya Dormition Church International bakusanije inkunga ku batishoboye babaha imyambaro ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana ane (400.00frw) banashakira ubwisungane mu kwivuza imiryango 20 itishoboye.
Iki gikorwa cyashimwe cyane na benshi yaba abagikorewe twaganiriye bavuze ko bishimye cyane kuko Imana ikoresha abakozi bayo ikaba imyambaro n’ubwisungane mu kwivuza baboneraho gusaba ko n’andi madini atabikora kujya abyitaho kuko roho nzima itura mu mubiri muzima.
Iki giterane cyari cyatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize kirangira ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2014 , cyagaragayemo abahanzi nka Lilianne Kabaganza,Theo Bosebabireba, Uzayisenga Isaie n’abandi benshi.


















TANGA IGITEKEREZO