Ku bufatanye n’amatorero atandukanye ya Gikristo,umuvugabutumwa Jennifer Wilde wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari amaze ibyumweru bibiri mu Rwanda mu giterane yahakoreraga cy’ivugabutumwa aho cyasojwe gisigiye Abanyarwanda batishoboye 200 ubwisungane mu kwivuza.
Kuva tariki ya 13 Ugushyingo kugeza 18 Ugushyingo 2014, Jennifer Wilde yari mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba aho yakoze ivugabutumwa ryiganjemo ibikorwa nk’aho yasuye abana b’imfubyi barererwa mu bigo bitandukanye akanabagenera imfashanyo.
Ev Jennifer Wilde hamwe n’itsinda rye ririmo Dr Rooss,Nicole na Pastor Mike bamaze iminsi ibiri mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke muri Nyagatare babwiriza ubutumwa bwiza buhumuriza izo mpunzi ndetse banazigerera imfashanyo irimo imyambaro n’ibiribwa.
Nyuma y’icyumweru bakora umurimo w’Imana i Nyagatare,Jennifer Wilde n’itsinda rye kuva tariki ya 20-23 Ugushyingo 2014 bari Kibuga ya Kigali. Ku bufatanye n’inzego za Leta mu Mirenge ya Rusororo na Masaka hatoranijwe abatishoboye 200 bakazashyikirizwa ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe na Ev Jennifer Wilde.
Mu butumwa bwe yagarutseho cyane Jennifer yavuze ko abantu bakwiye gukora ibishimwa n’Imana bakareka kuba abanyedini kuko idini ntaho ryabageza ndetse na we ubwe ngo ntiyazanywe n’idini ahubwo ngo yaje mu Rwanda kwamamaza Yesu Kristo.
Mu ijambo rya Bishop Muzara Prosper umwe muri njyanama y’Umurenge wa Rusororo, yibukije abitabiriye icyo giterane ko bakwamaganira kure ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko ndetse n’icuruzwa ry’abana b’abakobwa.
Iki giterane kuva gitangira kugeza gisojwe cyarimo abahanzi batandukanye barimo Pastor Baho Isaie ari na we muhuzabikorwa wacyo. Hari kandi Uwiringiyimana Theogene na Liliane Kabaganza.
Ku bijyanye no kuba Umunyatanzaniya Rose Muhando wari watangajwe ko na we azacyitabira kikarangira atabonetse, Pastor John Kalimanyi umuyobozi muri iki giterane yavuze ko kutaza kwe bo nta ruhare babigizemo kuko bari bamuhaye ibyo yabasabaga byose gusa ngo bazabikurikirana bamenye impamvu yatumye abatenguha nta nabahe ubusobanuro.



















TANGA IGITEKEREZO