Indirimbo “Indabo za Mariya” yamenyekanye mu Kiliziya kubera ubutumwa budasanzwe buyikubiyemo, n’umudiho ugize inyikirizo yayo, dore ko abakirisitu bo mu ma paruwasi atandukanye kubera kuyiryoherwa bahabwa ingabire mu gihe bayiririmba bakongeraho ibitero bishya byabo.
Emmy Pro ukorera muri Universal Record wanakoze iyi ndirimbo yabwiye IGIHE ko bayisubiyemo mu rwego rwo gukomeza gufata neza abantu bari mu bihe bikomeye bya Guma mu rugo.
Ati “N’ubwo turi mu bihe bikomeye kandi bitoroshye, ntidushaka kwicisha abakunzi b’ibihangano dusanzwe dutunganya irungu. Tuboneraho kubategurira uyu mudiho noneho bakomeze banyurwa ndetse turanabategurira izindi zirushijeho kubaduka no gusirimuka.”
Emmy Pro wagize igitekerezo cyayo ni we wagize uruhare mu isubirwamo rya ‘‘Mana idukunda byahebuje’’, ‘‘Niyeguriye Nyagasani’’ na ‘‘Twaje Mana yacu’’, yahurijemo ibyamamare byinshi byaba ibyo muri kiliziya no hanze yayo, harimo Catholic all stars ubwe yishingiye, Mani Martin n’abandi.
Dieudonné Mure na we utunganya umuziki muri Universal Records, asanzwe amenyerewe nk’umucuranzi wa Chorale de Kigali, umwanditsi w’indirimbo, umuhanzi ndetse n’utoza amajwi akanayobora indirimbo, dore ko ari na we wayoboye igitaramo cya Chorale de Kigali “Christmas Carols concert” giheruka cyabereye muri Kigali Arena.
Ubu afasha abahanzi bagana iyi kompanyi mu kubagira inama mu gihe bakora indirimbo dore ko anazitunganya. Ubu akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda.
Amashusho y’indirimbo “Indabo za Mariya” yatunganyijwe na Aime Pride usanzwe na we akora amashusho muri iyi nzu y’umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!