Ku itariki ya 1 Nzeri 2013, umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, azasabwa anakobwe nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire, uyu muhanzi yeretse imbaga y’abantu barenga ibihumbi umunani (8,477) bamukurikira ku rubuga rwa Facebook.
Gahongayire yanditse agira ati:
- Nshuti bavandimwe,
- Ku muntu wese ntazabasha kugeraho, mbatumiye mwese mu mihango yo gusaba no gukwa nk’uko mubinona ku mpapuro z’ubutumire bwanjye.
- Kubana namwe bizaba ari umugisha kuri njye .
- Mugire umugisha, iteka
- Alga
Biteganijwe ko Gahongayire azashyingirwa n’uwitwa Gahima Gab mu kwezi kw’Ukuboza. Amaze iminsi ashyira ahagaragara amafoto yo mu bihe bitandukanye ari kumwe n’uyu musore bazashyingiranwa.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Gahongayire amaze igihe gito akundana n’uyu musore bihwihwiswa ko yaba atari umurokore.
Uretse ubuhanzi, Aline Gahongayire yamenyekanye mu bijyanye no gucuruza imyambaro igezweho ndetse no gukoresha amarushanwa yo kumurika imideli no kwiyerekana kw’abagore babyibushye cyane mu Rwanda.
"Sinarota Nkuvaho", indirimbo nshya ya Gahongayire igiye kujya hanze mu mashusho:



















TANGA IGITEKEREZO